Umugabo yagiye gutema umugore we, umugore atambika ukuboko birangira amutemye ikiganza kubera umugore yari avuye kumurega ku murenge amuziza ingeso ye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Nibwo umugabo mu Mudugudu wa Kamuhabura mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi akurikiranyweho gutema ikiganza umugore we w'imyaka 35 wari wagiye kumurega amushinja kumuca inyuma ku bagore babiri batandukanye.

Uyu mugabo w'imyaka 32 amakuru avuga ko yari asanzwe ashyamirana 'umugore we bapfa kumuharika bigatuma umuryango wabo uhoramo amakimbirane.

Uyu mugore ngo yananiwe kubyihanganira ahitamo kurega umugabo we kuko kuri uwo munsi nabwo yari yamuciye inyuma, umugabo we mu kubimenya ngo yazanye umuhoro agiye kumutema undi ategaho akaboko birangira amutemye ikiganza.

Aya makuru ashimangirwa n'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul uvuga ko uyu muryango usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo yaraharitse umugore we akamushakiraho abandi bagore babiri.

Umugore yahise ajya kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Gituku mu gihe umugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha rukorera Ndengo nkuko ikinyamakuru Ibendera kibitangaza dukesha iyi nkuru.



Source : https://yegob.rw/umugabo-yagiye-gutema-umugore-we-umugore-atambika-ukuboko-birangira-amutemye-ikiganza-kubera-umugore-yari-avuye-kumurega-ku-murenge-amuziza-ingeso-ye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)