RIB yafunze abarimo Perezida Kabarira Jean Baptiste banyereje arenga miliyoni 690 - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB yafunze abayobozi 6 ba Koperative y'icyayi COOTHEVM yo muri Gicumbi , harimo uwahoze ari perezida wayo Kabarira Jean Baptiste na Mugabowakaniga Athanase Perezida uriho ubu.

Abo bakurikiranyweho kunyereza umutungo w'iyo koperative ungana na 690,451,909 Frw.

Icyaha bakurikiranyweho bagikoze hagati y' umwaka wa 2021 kugeza 2023.

Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira umuntu uwariwe wese uzanyereza umutungo wa rubanda ashinzwe gucunga.



Source : https://yegob.rw/rib-yafunze-abarimo-perezida-kabarira-jean-baptiste-banyereje-arenga-miliyoni-690/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)