Inkuru y'incamugongo : Nyarugenge abagabo batandatu bagwiriwe n'umukingo bamwe bahita bapfa gusa ikibabaje ni ukuntu umuyobozi yahise ategeka ko imirimo ya kampanyi ikomeza batitaye kuri abo bantu - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'incamugongo : Nyarugenge abagabo batandatu bagwiriwe n'umukingo bamwe bahita bapfa gusa ikibabaje ni ukuntu umuyobozi yahise ategeka ko imirimo ya kampanyi ikomeza batitaye kuri abo bantu.

Ku isaha ya saa Kenda z'umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, Nibwo mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, abantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe.

Muri aba bantu batandatu bagwiriwe n'ikirombe batatu bahise bahasiga ubuzima. Ibi byabereye ku nyubako iri kubakwa izwi nka Greenland Plaza.

N'inkuru y'incamugongo itakiriwe neza n'abahakorera ndetse n'abandi baturage bari aho iyi mpanuka yabereye.

Bavugaga ko icyashenguye abantu  kurushaho ari ukuntu ba nyakwigendera batatu bari muri batandatu uyu mukingo wagwiriye bapfuye noneho imirimo ya kompanyi bakoreraga yitwa Greenland  Plaza igahita ikomeza biturutse ku itegeko ryatanzwe n'ubuyobozi.



Source : https://yegob.rw/inkuru-yincamugongo-nyarugenge-abagabo-batandatu-bagwiriwe-numukingo-bamwe-bahita-bapfa-gusa-ikibabaje-ni-ukuntu-umuyobozi-yahise-ategeka-ko-imirimo-ya-kampanyi-ikomeza-batitaye-kuri-abo-bantu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)