Impano z'abanyeshuri zashyizwe ku ibere mu mw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwaka w'imikino watangirijwe mu Karere ka Nyagatare tariki 18 Ugushyingo kuri sitade y'aka Karere isanzwe ikiniraho ikipe ya Sunrise FC.

Uyu muhango wari witabiriwe na Perezida w'Ishyirahamwe rya Siporo yo mu Mashuri, Karemangingo Luke uherutse gutorwa muri Manda ye ya mbere,;umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen; umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Munyatwali Alphonse ndetse n'abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye.

Yakomeje agira ati 'Intego yacu tureba cyane abanyeshuri, kandi abakiri bato bazamura impano. Twagize ngo ubutumwa bugere kuri benshi. Ubu twatangiye.'

Agaruka kuri Shampiyona y'Abato iheruka gutangizwa n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Karemangingo Luc yashimangiye ko ari izindi mbaraga biyongereye mu kuzamura impano.

Ati 'Abana bafite iriya myaka baba bakiri mu mashuri kandi baratureba cyane kurusha abandi. Ni ikintu cyiza turimo kugendanamo neza na FERWAFA kugira ngo tuzamure abana mu byiciro bitandukanye, tubavanemo abakinnyi bazakinira igihugu.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare yatangaje ko nk'akarere kakiriye uyu muhango, bagomba kurushaho kuba icyitegererezo ndetse bakongera ibibuga amakipe amashuri akiniraho kuko usanga hari ahari ibibuga bicye.   

Imikino yo mu mashuri ikinwa mu byiciro birimo abiga mu mashuri yisumbuye [batarengeje imyaka 20] ndetse n'abo mu mashuri abanza [batarengeje imyaka 15].

Muri iyi mikino ihera ku rwego rw'Akarere, amashuri yitwaye neza ku rwego rw'igihugu mu mikino itandukanye, atsindira guhagarira u Rwanda mu Mikino ihuza Ibigo by'Amashuri muri Afurika y'Iburasirazuba (FEASSSA), iheruka kubera mu Rwanda mu gihe iyu mwaka utaha izabera muri Uganda mu 2024.

Abanyeshuri nabo basabwe gushyira imbaraga n'umuhate mu mikino bakunda kuko ubuyobozi bwiteguye kubashyigikira muri buri kimwe 

Karemangingo Luke usanzwe uyobora ikigo cya G.S.Gahini, yavuze ko batazihanganira ibigo bikinirasha abakinnyi batiga ngo ni uko bashaka intsinzi, avuga ko bituma abanyeshuri baterekana impano zabo 

Umwaka w'imikino watangijwe mu bwoko bwose bw'imikino iba mu mashuri 

Mayor wa Nyagatare Gasana Stephen yemeza ko batazigera basubira inyuma mu guteza imbere siporo mu mashuri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136819/impano-zabanyeshuri-zashyizwe-ku-ibere-mu-mwaka-wimikino-mu-mashuri-2023-24-136819.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)