Ibyishimo byumurengera bya Ndimbati byabanga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka ibiri Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown afunzwe, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy'ubushinjacyaha ntashingiro gifite agirwa umwere.

Kuwa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 uyu mubyinnyi wakunzwe mu kubyina ndetse no mu muziki nyarwanda yagizwe umwere, yakirwa n'abanyamakuru benshi bari bamutegereje harimo inshuti, imiryango, abakinnyi ba filime barimo Ndimbati.

Ndimbati umwe mu bagabo basogongeye ku buribwe buva mu gufungwa, yakiriye Titi Brown yishimye cyane ndetse avuga amagambo akomeye yakoze ku mitima ya benshi kwihangana biranga.

Titi Brown yakiriwe n'abarimo bashiki be, inkoramutima z'umuryango n'abandi  bamuhoberaga barira ku bwo kwishimira kongera kumwakira mu muryango, by'umwihariko mu muziki nyarwanda yamenyekanyemo.

Ibyishimo bya Ndimbati byabangamiye abanyamakuru benshi bifuzaga kuganiriza Titi Brown, kuko bose bifuzaga kuvugira rimwe.

Ndimbati watwaye n'amarangamutima, yabuzwaga kuvuga kuko abanyamakuru bifuzaga gukora ibiganiro na Titi bamwakira, abazwa uko yiyakiriye nyuma yo kurekurwa ariko bibura gica, kuko Ndimbati yanezerewe akifuza gukomeza kuvuga.

Abanyamakuru basabye Ndimbati guceceka kugira ngo habeho kumvikana mu mashusho yafatwaga, ariko uyu mukinnyi wa filime akomeza kuba imbogamizi ikomeye.

Ndimbati wari mu byishimo byinshi yabajije abanyamakuru impamvu bamubuza kuvuga, niko kuzamura ijwi cyane avuga akari ku mutima we mu kwakira Titi Brown.

Yagize ati ' Hano abanyamakuru ni benshi induru yabo barimo baravuga ngo nceceke kandi ntabwo byemewe, ntabwo ngomba guceceka. Umuntu uri hano wese ashobora kuba atazi imbaraga zo kuva muri gereza'.

Abanyamakuru batandukanye bamusabye gutuza hakumvikana ijwi ry'uwaje kwakirwa ariwe Titi Brown, ariko ibyishimo byinshi byatumye Ndimbati ananirwa guceceka atangaza umunezero yifitemo.

Titi Brown yashimiye itangazamakuru ryakurikiranye ikirego cye kugeza afunguwe akaba abonye ubutabera.

Uyu mubyinnyi Titi Brown yagize ati 'Ndashimira itangazamakuru muri rusange. Iyo bitaba mwebwe abantu ntibari kumenya urubanza rwanjye uko rumeze nuko rwagenze'.


Titi Brown yagizwe umwere ku byaha yaregwaga ararekurwa Â 


Ndimbati wasogongeye ku buribwe bwo gufungwa yishimiye irekurwa rya Titi Brown


Titi Brown yatangaje ko aje bundi bushya, mu ngamba nshya no mu buhanzi


Titi Brown yafunguwe kuwa Gatanu w'iki cyumweru 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO AGARAGAZA IBYISHIMO BYA NDIMBATI MU KWAKIRA TITI BROWN




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136396/ibyishimo-byumurengera-bya-ndimbati-byabangamiye-itangazamakuru-mu-kwakira-titi-bwown-vide-136396.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)