Grammy Awards ni ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 66 akaba ari byo bihembo bifatwa nk'ibya mbere ku isi ku buryo umuhanzi ubihatanyemo byonyine abyongera mu duhigo yagezeho noneho bikaba akarusho iyo abashije gutwara icyo gihembo.
Kuri uyu wa Gatanu, nibwo hamenyekanye abahanzi bahatanye mu bihembo bya Grammy Awards bizatangwa umwaka utaha mu kwezi kwa Gashyantare, abahanzi bamwe na bamwe baca uduhigo abandi bariria mu myotsi.Â
Dore bamwe mu bahanzi bitwaye neza
1. SZA ni umuhanzikazi wabashije guhatana mu byiciro byinshi kurusha abandi aho ari mu byiciro 9 byose. SZA amaze guhatana mu byiciro 15 akaba amaze gutwa igihembo cya Grammy inshuro 1.
2. Burna Boy niwe muhanzi wo muri Africa uhatanye mu byiciro byinshi aho ahatanye mu byiciro bine. Uretse kuba ariwe wa mbere uhatanye mu byiciro byinshi, Burna Boy wumvisheho uburyohe bwa Grammy Awards niwe muhanzi wo muri Africa rukumbi umaze guhatana muri Grammy Awards 5 zikurikiranya.
3. Olamide uri mu bahatanye abicyesha indirimbo ye "Amapiano " yakoranye na Asake yabaye umuraperi wa mbere wo muri Nigeria ubashije gutoranwa mu bahanzi bahataniye Grammy Awards .
4. Ayra Starr abicyesha indirimbo ye Rush yabaye umuhanzikazi ukiri muto ukomoka muri Nigeria uhatanye mu bihembo bya Grammy aho abikesha indirimbo ye Rush.
5. Tyla wo muri Africa y'epfo wahiriwe n'indirimbo ye "Water" nawe yabaye umuhanzi wo muri Afurika y'Epfo ukiri muto uhatanye muri ibi bihembo bya Grammy Awards.
6. Davido yabashije guhatana mu bihembo bya Grammy ku nshuro ye ya mbere ndetse ahita ahita ahatana mu byiciro bitatu. Nyuma yahise agaragaza ibyishimo atewe no kuba ageze ku gasongero k'umuziki cyane cyane muri Africa.Â
Bamwe mu bahanzi babuze ayo bacira n'ayo bamira kubwo kubura mu bahataniye ibi bihembo, harimo Rema wari umaze iminsi yikomanga ku gatuza avuga ko ariwe muhanzi ufatiye runini Afrobeats aho yavugaga ko Afrobeats ibaye ari bibiliya Rema we yaba ari isezerano rishya.Â
Rema yabuze icyiciro na kimwe ahatanamo bivuze ko nawe azareba ibirori nk'uko n'abandi nabo bazaba babirebera kuri televiziyo.Â
Undi muhanzi wabuze uwo yareba mu maso, ni Diamond Platnumz wari umaze iminsi yikomanga ku gatuza ngo agomba kwegukana Grammy Award mu mwaka utaha mu kwezi kwa Gashyantare, gusa biza gutungurana atabonetse mu bahatana kandi yari yifiriye icyizere.
Wizkid usa nk'uwafashe ikiruhuko mu muziki ntabwo yagaragaye ku rutonde rw'abahatanye mu bihembo bya Grammy. Ghana, Cameroon, Senegal bari mu bihugu bifite Grammy Awards ntabwo byigaragaje mu bahataniye ibi ibihembo ku nshuro ya 66.
Burna Boy yaciye agahigo muri Nigeria ndetse na Africa ko guhatana mu bihembo bya Grammy inshuro 5 zikurikiranya.
Davido yabashije guhatanira Grammy Awards ku nshuro ye ya mbere yisanga mu byiciro bitatu
Rema wari umaze iminsi yikomanga ku gituza, yabuze icyiciro na kimwe yahatanamo muri Grammy Awards.Â
Diamond Platnumz wari waratangaje ko muri Tanzania azahazana igihembo cya mbere cya Grammy umwaka utaha, nawe yaririmbye urwo abonye