Bamwe byari inzozi! Imbamutima zabarimo Cci... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kizaba ku Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena guhera saa kumi z'umugoroba.

Ni igitaramo gifite umwihariko, kuko kizaririmbamo abahanzi bazwi cyane mu muziki wa gakondo barimo Cécile Kayirebwa, Cyusa Ibrahim, Ruti Joel, Itorero Ibihame by'Imana, Muyango Jean Marie ndetse n'umukirigitananga Nzayisenga Sophia.

Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023, Umuyobozi wa East African Promoters (EAP), Mushyoma Joseph, yagaragaje ko hari byinshi bashingiyeho mu guhitamo ko aba bahanzi ari bo bazaririmba muri iki gitaramo.

Yavuze ko byari akazi katoroshye mu guhitamo buri umwe, ariko bashingiye ku buhanga ndetse n'uburambe buri umwe afite mu muziki gakondo.

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda, Mushyoma yagize ati 'Dufite abahanzi benshi bakora gakondo twarebaga abakuze, abakiri bato, tukareba n'umunsi wo ku gitegura kuko bizaba ari ku Cyumweru, tugerageza kureba uko twagitegura, kuba twarabahisemo ntakindi ni ubushobozi bw'abo, ni ubuhanga bw'abo, ni amateka y'abo atandukanye byatumye tubahitamo ariko dufite umuryango mugari w'abahanzi ba gakondo […]'

Uyu muyobozi yavuze ko aba bahanzi bakoranye muri uyu mwaka bashobora no kuzakorana umwaka utaha, cyangwa se bakongeramo abandi bitewe na gahunda bazaba bafite.

Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera Moses, agaragaza ko gutera inkunga ibi bitaramo byazamuye uburyo basanzwe bagera ku bakiriya, kandi ni urugendo bazakomeza kugendana n'ibi bitaramo mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.

Yanavuze ko ibi bitaramo byatanze ibyishimo ku bihumbi by'Abanyarwanda, kandi nabo bibafasha kwizihiza byihariye imyaka 25 ishize bakorera mu Rwanda.

Yavuze ati 'Umuziki ni imwe mu nkingi dufite muri gahunda z'imyaka itanu iri imbere, rero ni ibintu dukora dupangira igihe kirekire. Dushingiye kubyo twabonye navuga ko dufatanya na East African Promoters (EAP) twagize amahirwe kuko byahuriranye n'uko twarimo twizihiza imyaka 25 tumaze mu Rwanda.'

Akomeza ati 'Icyo nabonye ni uko abantu bari bafite inyota y'ibitaramo, ubwitabire, …abantu bari bizihiwe pe! Kandi natwe bidushishikariza gukomeza gutera inkunga ibikorwa nk'ibi bituma abantu bishima kuko biri muri gahunda zacu ziri imbere…'

Amashimwe ni yose ku bahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival

Umunyamuziki Muyango Jean Marie avuga ko yari amaze igihe kinini yifashisha Televiziyo akareba uburyo ibi bitaramo bigenda, rimwe na rimwe agatekereza ko bigenewe abahanzi bakiri urubyiruko, ku buryo muri we atigeze atekereza ko hari umunsi azatumirwa kubiririmbamo.

Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye kuririmba muri ibi bitaramo. Yavuze ko afite ishimwe kuri Mushyoma Joseph wamushyize ku rutonde rw'abazaririmba.

Muyango ati 'Iki gitaramo ndakizi kimaze imyaka ariko twakibonagamo urubyiruko tutibwira ko abantu bakuze natwe twagira ijambo none yanyongeye ijambo mumfashe kumushimira, ahasigaye tubataramira, tubazaba ibyo dusigaje.'

Uyu muhanzi yavuze ko yiteguye gukora iyo bwabaga agatanga ibyishimo muri iki gitaramo, yisunze cyane ibyo avoma mu nganzo n'ibindi yahanze nk'umunyamuziki.

Umucuranzi w'inanga w'umugore, Sophia Nzayisenga yumvikanisha ko ari amahirwe adasanzwe abonye yo gutamira muri BK Arena acuranga inanga.

Aravuga ibi mu gihe aherutse kuba uwa mbere mu iserukiramuco ryo mu Buholande, yahuriyemo n'abahanzi barenga ibihumbi bibiri bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Kuri we, ibyishimo yahaye abazungu mu iserukiramuco kubiha abanyarwanda ni nk'umunyuzo. Yavuze ati 'Ndirimba indirimbo gakondo ngirango murabizi nkoresheje inanga yanjye ya Kinyarwanda gakondo […] Nishimiye rero kuboneka muri MTN Iwacu Muzika Festival kandi nk'uko nasusurukije abo mu Buholandi ari nako ntazabura gususurutsa Abanyarwanda birushijeho.'

Umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Cecile Kayirebwa ni ubwa mbere agiye gutaramira mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Asobanura ko biteye 'ishema' 'n'ibyishimo bikomeye cyane' kuri we kuba agiye kongera gutaramira Abanyarwanda bahuje ururimi, umuco n'amateka.

Akavuga ko gutaramira mu mahanga bidafite uburyohe nko 'gutaramira iwanyu'. Ati 'Icyo gihe cyose tugafata umwanya wo kubanza kuvuga u Rwanda, ubwiza bwarwo n'umuco warwo. Ibyo rero ni ishema, turabikora, tubikorana umurava rwose cyane… Nta kiruta kugaruka iwanyu ukongera ukahataramira, ugataramana n'abaho, ugataramana n'abumva neza ibyo uvuga.'

Umuhanzi Ruti Joel uzaririmba muri iki gitaramo, yumvikanishije ko ari amahirwe adasanzwe mu buzima bwe agize yo kuzaririmba muri iki gitaramo azahuriramo n'abahanzi afatiraho ikitegererezo mu rugendo rwe rw'umuziki.

Ni ibintu ahuje na Cyusa Ibrahim uvuga ko umuziki we ufatiye kuri Cecile Kayirebwa na Muyango Jean Marie, kuko bamufasha cyane mu kwandika indirimbo.

Ati 'Muyango ni umubyeyi wanjye anyigisha indirimbo nyinshi, haba izo hambere, izo ndirimbo zo hambere zikantera imbaraga zituma mpimba izanjye ari nayo mpamvu nanjye nabyirutse nkora gakondo, iyi gakondo mpumbonana ni ukubera aba babyeyi…'


Muyango Jean Marie yumvikanishije ko zari inzozi kuzaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival


Mushyoma Joseph [Boubou] avuga ko bahisemo aba bahanzi bashingiye ku nganzo ya buri umwe n'uburambe afite


Nzayisenga Sophia yavuze ko yisunze inanga ye azasendereza ibyishimo ku bazitabira iki gitaramo


Umuyobozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN, Kwizera yavuze ko ibi bitaramo byabaye umwanya mwiza wo kwizihiza imyaka 25 bamaze bakorera mu Rwanda no kwegera abakiriya


Ruti Joel agaragaza ko ari urwibutso rudasaza kuri we, kuba azahurira ku rubyiniro 'n'ababyeyi be mu muziki'


Umwe mu baririmba mu Itorero Ibihame by'Imana, yavuze ko biteguye kugaragaza ubukungu buri mu muco w'u Rwanda


Kayirebwa yavuze ko nta buryohe bwaruta gutaramira 'iwanyu' mu rurimi uhuje n'abavandimwe


Cyusa Ibrahim wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Marebe' avuga ko umuziki we wa gakondo ufatiye ku rugendo rw'umuziki wa Kayirebwa na Muyango


Abahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival 'Gakondo' bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023


Kwinjira muri iki gitaramo ni 20,000 Frw mu myanya ya 'Premium', 15,000 Frw mu myanya ya 'Platinum' na 10,000 Frw mu myanya ya 'Gold' 

KANDA HANO UREBE ICYO BURI MUHANZI YATANGAJE MBERE Y'IGITARAMO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136761/bamwe-byari-inzozi-imbamutima-zabarimo-cecile-kayirebwa-bazaririmba-muri-mtn-iwacu-muzika--136761.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)