Byemejwe! Cristiano Ronaldo na Lionel Messi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uramutse wararebye umupira w'amaguru mu myaka ya vuba byagorana kuba udafite umuntu ufana hagati y'Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo ndetse n'umunya-Argentine Lionel Messi.

Babayeho bahanganye haba mu gutwara ibikombe ku giti cyabo ndetse no mu makipe aho umwe yakinaga muri FC Barcelona naho undi akina muri keba Real Madrid.

Kuri ubu nta n'umwe ugikina ku mugabane w'Iburayi, Lionel Messi akina mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika naho Cristiano Ronaldo agakina muri Al Nassr yo muri Arabia Saudite.

Bijyanye n'aho buri umwe asigaye akina, ntawatekerezaga ko bazongera guhurira mu kibuga barwanira intsinzi, ariko kugeza ubu byemejwe ko hari umukino uzahuza amakipe bakinamo muri Gashyantare 2024.

Uyu mukino wiswe "The Last dance" cyangwa imbyino ya nyuma mu kinyarwanda uzaba ari uwo mu irushanwa ryiswe 'Riyadh Season Cup'  rizagaragaramo n'andi makipe yo muri Arabia Saudite ariko itariki yo ntabwo iratangazwa. 

Usibye kuba wahawe iri zina n'ubundi birasa nk'aho ariwo wa nyuma uzaba uhuje Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bijyanye n'imyaka bagezemo ndetse n'aho bakina.

Lionel Messi ufite Ballon d'Or 8 azakinira uyu mukino muri Arabia Saudite nyuma yuko amakipe yaho amushatse bikarangira bidakunze ahubwo agahitamo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.


Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bazacakiranira mu kibuga muri Gashyantare mu mwaka utaha 


Cristiano Ronaldo usigaye ukina muri Al Nassr azacakirana na Inter Miami ikinamo Lionel Messi

Abakinnyi 2 babayeho bahanganye mu mateka y'umupira w'amaguru 





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136762/byemejwe-cristiano-ronaldo-na-lionel-messi-bagiye-kongera-guhurira-mu-kibuga-136762.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)