Dr Kanimba Vincent wari umaze igihe kirekire mu bitaro byo mu Buhinde arwaye indwara yo gususumira yateye benshi guhangayika ubu yamaze gukira ari mu Rwanda.
Yagaragaye arimo agenda n'amaguru mu gihe airway byayicaraga mu kagare. Akaba yavuze ko yakize neza ku buryo agiye gusubira mu kazi ke ko kuvura yari asanzwe akora atararwara.
Dr Kanimba yari amaze igihe kirekire arwaye indwara ya 'Parkinson', ifata iminsi igatuma umuntu asusumira/atitira ku buryo hari abavugaga ko idakira, gusa nyuma yo kwivuriza mu Buhinde, ubu yamaze gukira neza.