Amashimwe ni yose kuri Dr Kanimba wari umaze imyaka irenga 3 arwaye ameze nabi (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Kanimba Vincent wari umaze imyaka irenga 3 afashwe n'uburwayi bwo gutitira umubiri wose buzwi nka "Parkinson", arashimira Imana ko yakize ndetse akaba yiteguye no gusubira mu kazi.

Muri Gashyantare 2020 nibwo yahuye n'ubu burwayi, kuva icyo gihe yivuje ahantu atandukanye mu bihugu byo hanze harimo n'u Bubiligi ariko gukira biranga.

Muri Mata 2023 ni bwo mu buryo bugoranye yabwiye ISIMBI ko yakoze ubushakashatsi asanga hari ibitaro bimwe byamuvura biri muri Mexico, gusa nk'umuntu wari umaze igihe yivuze imitungo yari yarahatsikiriye nta bushobozi yari afite bwo kwijyanayo cyane ko byasabaga miliyoni 120 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umuryango mugari w'Abanyarwanda waje kumufasha abona amafaranga ajya kwivuza none yarakize neza, nta kibazo na kimwe asigaranye akaba yanahamirije ikinyamakuru ISIMBI ko yiteguye gusubira mu kazi ke k'ubuganga yakora mbere yo kurwara.

Dr Kanimba Vincent yarakize ameze neza



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/amashimwe-ni-yose-kuri-dr-kanimba-wari-umaze-imyaka-irenga-3-arwaye-ameze-nabi-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)