Abandi bakinnyi 5 basezerewe mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler yamaze gusezerera abandi bakinnyi batanu mu gihe arimo yitegura umukino wa Afurika y'Epfo.

Uyu mutoza w'umudage yari yahamagaye abakinnyi 30 agomba kwifashisha mu mikino 2 yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 harimo uwo baraye bakinnye na Zimbabwe bakanganya 0-0 ndetse n'uwo bazakina na Afurika y'Epfo tariki ya 21 Ugushyingo 2023.

Mu bakinnyi bari yahamagawe, mbere yo gukina na Zimbabwe yari yasezereye babiri ari bo; Mugunga Yves na Iradukunda Elie Tatou.

Nyuma y'umukino yaraye anganyijemo na Zimbabwe 0-0, bivugwa ko umutoza yamaze gusezerera abakinnyi 5 kuko atabafite mu mibare y'umukino wa Afurika y'Epfo.

Ku isonga hari umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwana Jimmy Djihad ndetse na rutahizamu wa Police FC, Mugisha Didier.

Bivugwa ko kandi yanamaze gusezerera abakinnyi 3 basanzwe bakinira APR FC, Ishimwe Christian, Niyigena Clement ndetse na Kwitonda Alain Bacca.

Gusa na none nubwo yarekuye aba bakinnyi yakiriye abandi batatu barimo Mugisha Bonheur wa AS Marsa yo muri Tunisia, Yves Hendrickx wa RWD Molenbeek mu Bubiligi na Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Mugisha Didier
Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad
Ishimwe Christian
Niyigena Clement
Kwitonda Alain Bacca



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abandi-bakinnyi-5-basezerewe-mu-mavubi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)