Umuhanzi Iyanya wakoranye na Urban Boy yavuze ko gukundana n'abakobwa benshi bikenesha abasore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyanya wamamaye muri Afurika yagaragaje ko gukundana n'abakobwa benshi bibera umutwaro abasore bigatuma bakoresha amafaranga cyane bagatakaza n'igihe.

 

Iyanya Onoyom Mbuka wamamaye nka Iyanya, ni umuhanzi wo muri Nigeria, wakoranye indirimbo 'Tayali' n'Itsinda rya Urban Boyz ricyuzuye.Ubwo yaganiraga na DoyinSola David's Podcast mu gace kitwa 'Doyin's Corner' , Iyanya yagaragaje ko we adakunda ibintu byo gucana inyuma hagati y'abakundana.

 

Iyanya yavuze ko atakora ikosa ryo guca inyuma uwo bakundana cyangwa bashakanye ndetse ashimangira ko we yizerera mu bintu byo kuba umugabo cyangwa umusore yagira umukunzi umwe.Yavuze ko impamvu zo gukundana n'umukobwa umwe zishobora guturuka kukuba hakoreshwa amafaranga menshi.

 

Kuri Iyanya ngo gukundana n'abakobwa barenze umwe, ni ikibazo gikomeye kigusha ubukungu yemeza ko gutereta abarenze umwe bisaba igishoro cy'igihe, imbaraga n'amafaranga.

 

Uyu muhanzi yemeza ko gukundana n'umukobwa umwe bihagije.Iyanya yamamaye mu ndirimbo 'Kakure'.

The post Umuhanzi Iyanya wakoranye na Urban Boy yavuze ko gukundana n'abakobwa benshi bikenesha abasore appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-iyanya-wakoranye-na-urban-boy-yavuze-ko-gukundana-nabakobwa-benshi-bikenesha-abasore/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)