"Ubwo se murumva mukeneye umutoza uvuye gutwara Champions League' Umutoza Torsten Frank Spittler utoza Amavubi nyuma yo kubona inota ku mukino wa mbere, yatangaje amagambo akakaye acececyesha abavuga ko adashoboye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza Torsten Frank Spittler umaze iminsi 10 ahawe akazi ko gutoza ikipe y'igihugu Amavubi, nyuma yo gutoza umukino wa mbere akabona inota rimwe, yasubije abavuga ko adashoboye.

Nyuma y'umukino Amavubi yanganyije 0-0 na Zimbabwe, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Frank yabajije uko byagenze kugira ngo Amavubi yisange ku mwanya 140 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

Ati: 'Numvise muvuga ngo ntabwo nkaze, ariko se mwebwe byagenze bite ngo ikipe yanyu yisange ari iya 140 ku isi? Ubwo se murumva mukeneye umutoza uvuye gutwara Champions League.'



Source : https://yegob.rw/ubwo-se-murumva-mukeneye-umutoza-uvuye-gutwara-champions-league-umutoza-torsten-frank-spittler-utoza-amavubi-nyuma-yo-kubona-inota-ku-mukino-wa-mbere-yatangaje-amagambo-akakaye-acececyesha/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)