Yatumweho n'abicanyi bamusiga iheruheru: Ibyo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Doctall Kingsley uri kubarizwa mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cy'urwenya yatumiwemo, ni umunyarwenya ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga aho abakurikiranira hafi iby'urwenya bazi imvugo ye yamamaye igira iti: 'This life has no balance'. Ubu buzima ntabwo bungana.

Doctall Kingsley yasimbutse urupfu

Mu Ukwakira kwa 2022 yatewe n'abajura bitwaje intwaro. Yagiye kuri Instagram ye yifata amashusho asangiza abamukurikira ibyago yahuye nabyo. Yagize ati: 'Mu gicuku cy'ijoro ryakeye amabandi yitwaje intwaro yinjiye iwanjye. Babanje kureba neza inzu yanjye.

Bambwiye ngo mbahe umubare w'ibanga wa banki mbikamo amafaranga. Bahise bayiyoherereza yose, batwara ibintu byose naruhiye mu buzima bwanjye bwose. Icyakora basize imodoka nari mperutse kugura banasiga ikote nakoreshaga mu gutera urwenya.

Njyewe n'umugore wanjye twataye umutwe. Ariko ayo mabandi yambwiye ko bayohereje ngo anyice gusa birinze kumbwira uwabatumye. Njyewe ndi umunyamahoro nta muntu dufitanye ibibazo. Sinzi rero ushaka kunyica.'

Doctall Kingsley Ageze i Kigali yijeje igitaramo kiza

Uyu munyarwenya wageze I Kigali mu ma saa yine n'igice z'ijoro yabwiye InyaRwanda ko abantu bose bakunda urwenya rwe bazataha basetse imbavu zabariye. Yagize ati: 'Mubabwire bagure itike hakiri kare kuko ku Cyumweru muri Camp Kigali utazahaza azaba ahombye byinshi'.

Akigera i Kanombe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege yakiriwe na Japhet Mazimpaka uri gutegura igitaramo yise'The Upcoming Diaspora' gitegerejwe kubera muri Camp Kigali.

Yahawe indabo n'abakobwa bo muri Kigali Protocal ndetse yanakiriwe na Muyoboke Alex wahirimbaniye iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda. Uyu munyarwenya yatwawe mu modoka ziriho ibirango bya Savvy Tours And Travel Agency.

Iki gitaramo cyo ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023 itike yo kwinjira ahasanzwe ni 10,000 Frw, ahisumbuye ni 20,000 Frw mu gihe imeza y'abantu 6 iri kugura 200,000 Frw.

Ni igitaramo kizahuriramo abanyarwenya nka Japhet Mazimpaka, MC Tricky, Michael Sengazi, Babo Joe, Joshua Comedian n'umunyarwenya wo muri Nigeria witwa Chibuike Josh Alfred [Josh2Funny] wamamaye muri America's Got Talent 2023.


Doctall Kingslay yakiriwe n'inkumi zo muri Kigali Protocal na Japhet Mazimpaka



Yageze i Kanombe mu ijoro ryakeye



Doctall Kingslay ageze mu Rwanda bwa mbere


Arakunzwe cyane muri Nigeria


Ajya atera urwenya ku mabuno y'abakobwa


Yijeje gusetsa abaturarwanda bazitabira iki gitaramo


Japhet Mazimpaka, inkumi za Kigali Protocal na Doctall Kingsley wo muri Nigeria


Yatwawe muri Range Rover ya Savvy Tours and Travel Agency


Yakiriwe mu cyubahiro nk'umunyarwenya ufite izina



Manager Muyoboke Alex


Sosiyete iri gutwara abanyarwenya bazasusurutsa abazitabira 'The Upcoming Diaspora'



Japhet Mazimpaka amaze iminsi ategura ibitaramo by'urwenya

AMAFOTO: DOX VISUAL



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135898/yatumweho-nabicanyi-bamusiga-iheruheru-ibyo-wamenya-ku-munyarwenya-doctall-kingsley-uri-i--135898.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)