Ndayisaba Dieudonne ukinira Amavubi ya Basket... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023 ni bwo Visi Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Basketball Ndizeye Ndayisaba Dieudonne bakunze kwita Gaston usanzwe unakinira ikipe ya Patriots BBC, yasezeranye n'umukunzi we Karekezi Ruzindana Liliane imbere y'amategeko, mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.

Kuya 20 Kanama uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi wa Patriots BBC yasabye umukunzi we Karekezi Ruzindana Liliane ko yamubera umufasha, atazuyaje uyu mwari yaje kubimwemerera.

Benshi mu bakurikira aba bombi bavuga ko uru kukundo rwabo ari urwa kera kuko bamaranye igihe ku buryo batatunguwe no kubona uyu mwari yemerera Gaston kumubera umufasha.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonne ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu kibuga ari ngenderwaho mu ikipe ye ya Patriots BBC ndetse n'ikipe y'igihugu ya Basketbal, aho afite umwihariko wo gutsinda amanota 3.



Ndayisaba ati 'njye ndabyeme'

Karekezi Ruzindana nawe ati 'ndabyemeye' 






Basezeranye kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135902/ndayisaba-dieudonne-ukinira-amavubi-ya-basketball-yasezeranye-na-ruzindana-kubana-akaramat-135902.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)