Victorious Team bagezweho i Burundi bari kuba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itsinda ry'abahanzi ba Gospel Victorious Team riri kubarizwa mu Rwanda muri gahunda zo kumenyekanisha umuziki wabo mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, gukwirakwiza ubutumwa bwo kwizera, ibyiringiro, n'urukundo binyuze mu muziki wabo. 

Nk'uko babitangarije inyaRwanda, uru ruzinduko rugaragaza igice cy'ingenzi muri minisiteri y'umuziki wabo, kuko bagamije gukora ku mitima n'ubugingo by'urubyiruko. Uruzinduko rwabo mu Rwanda, ruzarangira tariki 11 Ukwakira 2023.

Victorious Team, barakunzwe cyane kubera indirimbo zabo zizamura ubutumwa bwiza nka Omega, Kuluse, Ekisa Ft. Levixone, n'isohotse vuba aha yitwa Nkoresha bakoranye na Gaby Kamanzi. Barateganya kandi gukorana indirimbo n'ibyamamare bitandukanye mu Rwanda.

Umuziki wabo utanga ubutumwa bw'urukundo rwa Yesu, no gucungurwa, byumvwa n'urubyiruko na b'ingeri zose. Victorious Team igamije kuzamura no kuzana ububyutse bwo kwizera muri kristo kw'urubyiruko.

Victorious Team bishimiye cyane "kubona aya mahirwe yo gusangira urukundo rw'Imana binyuze mu muziki mu Rwanda. Umuziki urenga imipaka, kandi twizera ko binyuze mu umuziki wa gospel, dushobora gutera imbaraga, kuzamura, no kwegereza urubyiruko hafi ya Yesu."


Victorious Team bari i Kigali mu kumenyekanisha umuziki wabo


Victorious Team barakunzwe cyane mu Burundi


Ni urubyiruko rwiyemeje guhimbaza Imana mu njyana zigezweho zirimo na Rap


Baherutse gukorana indirimbo na Gaby Kamanzi


Victorious Team baratanga icyizere mu muziki wo mu Karere

REBA INDIRIMBO "NKORESHA" YA VICTORIOUS TEAM FT GABY KAMANZI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135020/victorious-team-bagezweho-i-burundi-bari-kubarizwa-mu-rwanda-135020.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)