Amasura mashya muri filime ya 5K Etienne izan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere uyu musore agiye gushyira hanze filime ye bwite nyuma y'igihe akina muri filime zitandukanye z'abandi. Ni urugendo yahuje no gutera urwenya mu bitaramo n'ibirori binyuranye.

Etienne yabwiye InyaRwanda ko urwego agezeho arukesha kuba hari abamuhaye amahirwe muri Sinema, bityo ko agitangira gukora filime ye yatekereje ku kugaragaraza abakinnyi bashya muri cinema mu rwego rwo kubashyigikira.

Yavuze ati 'Impamvu nahisemo kwifashisha abakinnyi bashya ni mu buryo bwo kugirango ndusheho kugira umusanzu nshyira kuri Sinema, harimo babandi baba bafite izo mpano ariko ikibura ari aho nyine bakinira."

"Ntekereza ko nyuma yo kuba bakina muri 'Houseman' bazabona amahirwe yo gukina mu zindi filime nazo bakazigaragaramo, ikindi bakanagura n'impano zabo muri rusange.

Igice cya mbere cy'iyi filime (Episode 1) kizatangira gutambuka kuri Televiziyo TV 10 guhera tariki 10 Ukwakira 2023, kandi kirimo abakinnyi ba filime 14.

Irimo abakinnyi nka Hakizimfura Yvette ukina yitwa Kanyana, Niyomfura Aaliyah ukina yitwa Ketia, Higiro Emmanuel ukina yitwa Jimmy ndetse na Iryamukuru Etienne ukina yitwa Etienne.

Etienne asobanura ko iyi filime izibanda kandi ikagaragaza urugendo rw'umukozi wo mu rugo ariko uzi ubwenge, ufite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kaminuza mu bijyanye na 'Management' afite na 'Certificate' zitandukanye'.

Avuga ko uyu mukozi akora akazi ko mu rugo afite inzozi zo kuzagira 'Hoteli ye'.  Ni inzozi azageraho cyangwa se azatorotora binyuze mu ngo zinyuranye azakoramo.

Uyu munyarwenya avuga ko iyi filime izasohoka mu minsi iri imbere. Kandi izajya itambuka no kuri shene ye ya Youtube.

Iryamukuru Etienne akina muri iyi filime 'Houseman' yitwa Etienne


Umukinnyi wa filime Higiro Emmanuel agiye kugaragara muri filime yitwa 'Jimmy'


Hakizimfura Yvette akina muri filime yitwa Kanyana 

Aaliyah Niyomfura akina muri iyi filime yitwa Ketia

 

Iyi filime 'Houseman' izajya itambuka kuri TV10 no ku rubuga rwa Youtube


5K Etienne aherutse muri Tanzania mu rugendo rugamije kwagura imikoranire n'abanyarwenya



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135012/amasura-mashya-muri-filime-ya-5k-etienne-izanyura-kuri-televiziyo-135012.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)