Ntabwo ahita afungwa! Prince Kid afite iminsi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Umwanzuro w'Urukiko Rukuru wemeje ko Prince Kid ahamwa n'ibyaha bibiri, rumukatira gufungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw. Ibyamuhamye ni ugukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Icyaha kitamuhanye ni uguhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina. Umwanzuro wasomwe, ntabwo wagizwe itegeko bivuze ko agifite iminsi 30 yo gutanga ubujurire mu rukiko rukemura akarengane.

Iyi minsi 30 nishira adatanze ikirego mu Rukiko "Court Of Appeal" aho azagaragaza ko yarenganyijwe n'Urukiko Rukuru, azafatwa afungwe iriya myaka 5 anatange ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Imiterere y'urubanza

Kuva mu 2019 hatangiye kumenyekana amakuru y'ihohotera ryakorerwaga abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda. Iperereza ryakozwe ryerekanye ko Ishimwe Dieudonné yasambanyije abakobwa abizeza gutera imbere abandi akabaseseranya amakamba.

VMF, VBF na VKF ni abakobwa batanze ubuhamya. Ubushinjacyaha basobanuye ko Ishimwe Dieudonné yabanje guha umukobwa witwa VKF ibiyobyabwenge aramusambanya anamwizeza kumuha ibyo kurya no kuzamuha ikamba muri Miss Rwanda.

Mu iburanisha rya mbere, Ishimwe Dieudonné yunganiwe na Maitre Nyembo Emelyne na Kayijuka bahakanye ko ibyo aregwa byose ari ibinyoma bityo urukiko rukwiriye kubitesha agaciro.

Urukiko rwasuzumye inyandiko zatanzwe n'abatangabuhamya

Hasuzumwe kandi ibimenyetso byatanzwe ku byaha byose noneho urukiko rusanga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato rwasanze impaka zishingiye ku kumenya agaciro k'inyandiko zatanzwe mu bugenzacyaha.

VKF we ubwe yavuze ko atigeze ahohoterwa kandi Ubushinjacyaha ntabwo bwagaragaje impamvu zatumye VKF na VBF bajya kwivuguruza mu rukiko. Urukiko rusanga umutangabuhamya wivuguruje hagomba kurebwa izo mvugo zirimo gushidikanya.

Isomwa ry'umwanzuro ku bujurire wabereye mu rukiko rukuru ruri i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023. Ni inyubako ikoreramo urukiko rw'ubucuruzi, urukiko rw'ubujurire n'urukiko rukuru. 

Uru rubanza rwajuririwe n'ubushinjacyaha nyuma y'uko Prince Kid agizwe umwere n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rukuru rwamuhamje ibyaha bibiri, rwanzura ko afungwa imyaka 5 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw. 

Urubanza rwasomwe saa 13:30, rupfundikirwa saa 14:20. Salle yari yuzuye inshuti umuryango wa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa baherutse guseserana kubana nk'umugore n'umugabo.

Ibyaha bibiri ni byo byahamye Prince Kid. Ibyo byaha ni gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Icyaha kitamuhamye ni icyo guhoza ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

Ku wa 25 Mata 2022 ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, bisobanuye ko hashize umwaka umwe, amezi atanu (5) n'iminsi 20 akurikiranwa n'ubutabera.


Prince Kid yahamijwe gufungwa imyaka 5 nyuma yo guhamwa n'ibyaha bibiri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135388/ntabwo-ahita-afungwa-prince-kid-afite-iminsi-30-yo-kugana-urukiko-rurenganura-court-of-app-135388.html

Post a Comment

1Comments

  1. May his suffering bring Glory to God in Jesus name. Amen

    ReplyDelete
Post a Comment