Ibihugu 5 bya mbere bifite urubyiruko rusazir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri gihugu gifite umuco n'ikindi umuco wacyo ku buryo hari abafata igihe ntarengwa cyo kuba bavuye iwabo mu rugo ku myaka runaka bagatangira kwihahira no kwishakishiriza.

Urugero nko mu Rwanda, bisa nk'aho nta rubyiruko rugera ku myaka 25 bakiba iwabo basangira byose haba amavuta, ibyo kurya cyangwa isabune kuko kuri iyo myaka nutari yabasha kubona aho ajya, akenshi usanga yimenya muri byose.

Nyamara n'ubwo twe bimeze gutyo, hari ibihugu byinshi ku isi bifite abantu bamara imyaka myinshi iwabo kandi nta kibazo babibonamo dore ko hari n'ahandi abana bava iwabo ku myaka micye cyane.

Dore ibihugu bifite urubyiruko ruva iwabo rugeze mu izabukuru;

 Croatia: 33.4


Mu gihugu cya Croatia kwigondera inzu ibona umugabo igasiba undi akaba ariyo mpamvu urubyiruko rujya kuva iwabo Ku myaka iri hejuru ya 30. Muri iki gihugu cya Croatia usanga umuryango ugizwe n'imiryango myinshi kuko umusore ashobora kurongorera iwabo ndetse akanabyarira iwabo.

 Montenegro: 33.3


Ni igihugu cyegeranye na Croatia aho kuva mu rugo ukuze cyangwa se ugashakira iwanyu nta kibazo kiba kibirimo aho kujya kwibana cyangwa se guhangayikishwa no gushaka aho kuba.

 North Macedonia: 32.1


Ibi bice byose biri mu gace k'amajyaruguru ya Afurika bikaba mu magepfo y'uburayi byose bikaba bisangiye umuco umwe wo kutihutira kuva ku rugo mu gihe nta bushobozi bwo kubaka urugo rukomeye.

 Serbia: 31.4


Ikinyamakuru Journalift cyatangaje ko impamvu urubyiruko mu gihugu cya Serbia batinda kuva iwabo ni uko akazi muri iki gihugu kabona umugabo kagasiba undi, igiciro cyo kubaho kiri hejuru aho 60% by'urubyiruko rwavuye iwabo babana n'abakunzi babo bakana mu nzu z'inkodeshanyo, naho 15 bakaba mu nzu yagabiwe n'ababo. Abasigaye ni bo babashije kwiyubakira.

 Slovakia: 30.8


Mu gihugu cya Slovakia urubyiruko byibuze bava iwabo bagashinga ingo zabo ku myaka 30 hafi 31 akaba aricyo kigereranyo bitabujije ko hari n'abava iwabo ku myaka 40 cyangwa bagasazira iwabo.

Nyamara n'ubwo hari abo bava iwabo bakuze cyane, hari abandi bava iwabo ku myaka micye cyane aho muri USA ikigereranyo cy'imyaka ari 19 naho Russia ari imyaka 19 isatira 20.

Mu mibare iheruka kugaragara, Croatia niyo iyoboye mu kugira urubyiruko rusazira iwabo naho ihugu nka USA, Russia ndetse na Sweden akaba aribyo bicutsa urubyiruko mu myaka micye cyane.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135387/ibihugu-5-bya-mbere-bifite-urubyiruko-rusazira-iwabo-135387.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)