Abakunzi bumuziki batekerejweho! Tour du Rwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Kikac, Uhujimfura Claude, yabwiye InyaRwanda ko Kikac isanzwe ifitanye amasezerano y'ubufatanye n'Ishyirahamwe ry'Umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY) ajyanye no gutegura ibitaramo biherekeje uyu mukino ukundwa na benshi mu rwego rwo gufasha abakunzi b'umuziki n'umukino w'amagare.

Yavuze ati 'Dusanzwe dufitanye amasezerano na Ferwacy ajyanye no gutegura igitaramo muri buri gace abasiganwa basorezamo. Ni mu rwego rwo gufasha abakunzi b'uyu mukino gususuruka no gufasha abakunzi b'umuziki bari mu Ntara kureba abahanzi batandukanye bakunda.'

Uhujimfura avuga ko bakiri mu biganiro n'abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo bitanu byamaze gutangazwa. Kandi ko mbere y'uko umunsi nyirizina wa Tour du Rwanda ugera bazaba baramaze gutangaza abahanzi bose bazaririmba muri ibi bitaramo.

Mu bihe bitandukanye abahanzi bo mu Rwanda bagiye bahabwa akazi ko kuririmba baherekeza Tour du Rwanda. Umwaka ushize ibitaramo nk'ibi byaririmbyemo abahanzi barimo Senderi Hit, Chris Eazy, Bwiza, Marina, Platini, Mico The Best, Niyo Bosco ndetse na Kenny Sol.

Iri rushanwa rya Tour du Rwanda rikunze kuba mu ntangiriro z'umwaka, aho kuri iyi nshuro rizaba mu cyumweru cyo kuva tariki 18, kugera tariki 25 Gashyantare.

Iri siganwa ryitabirwa n'abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho rimara icyumweru rizenguruka ibice byose by'u Rwanda.

Mu 2023, Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye Tour du Rwanda 2023 mu birori byasojwe na Perezida Paul Kagame, ku musozi wa Rebero mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore yatwaye Tour du Rwanda nyuma yo guhiga abandi mu gace ka nyuma ka munani kari kagizwe n'intera ya kilometero 75.3, aho abasiganwa bazengurutse muri imwe mu mihanda y'Umujyi wa Kigali.

Mu duce 8 twari tugize Tour du Rwanda, Henok Mulubrhan yegukanyemo kandi agace ka gatatu (Agace kari gafite ibirometero byinshi 199.5 kuva Huye kugera I Musanze).

Mu bakinnyi 93 baritangiye hari hasigayemo 65. Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 5 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1 no ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga.

Nyuma y'uko yegukanye Tour du Rwanda, Henok yashimye abakinnyi bagenzi be, Mu magambo ye yagize ati 'Gutsinda Tour du Rwanda ni iby'agaciro kuri jye, ikipe yanjye n'igihugu cyanjye, kuko ni irushanwa rikomeye kandi rigoye cyane''-

Yongeraho ati: "Ni intsinzi imfunguriye inzira yo guhatana mu marushanwa yandi ari imbere''

Umunya-Eritrea ukinira Green Project, Henok Mulubrhan ni we wegukanye isiganwa rya Tour du Rwanda 2023

Ibihumbi by'abantu bitabira Tour du Rwanda 2023 baba baniteze ibitaramo by'abahanzi banyuranye





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135386/abakunzi-bumuziki-batekerejweho-tour-du-rwanda-izahekerezwa-nibitaramo-5-135386.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)