Mu ibanga rikomeye Ballon d'Or yamaze kubona... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ballon d'Or ni igihembo gitangwa buri mwaka kigahabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi mu mupira w'amaguru, cyatangiye gutangwa mu 1956. Iki gihembo cy'umwaka ushize gifitwe n'umufaransa Karim Benzema.

Nyuma y'igihe kirekire hibazwa uzegukana Ballon d'Or y'uyu mwaka, kuri uyu wa Kabiri taliki 17 Ukwakira 2023 ikinyamakuru  Sports cyo muri Espagne cyatangaje ko Lionel Messi ariwe wamaze gutorerwa kuzayihabwa.

Uyu mukinnyi w'imyaka 35 iyi Ballon d'Or ni iya 8 yegukanye akaba akomeje gushyiraho ikinyuranyo kuri mukeba we Cristiano Ronaldo ufite iyi mipira y'azahabu 5 ndetse ahise anashyiraho agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere uyitsindiye adakina ku mugabane w'Iburayi.

Uyu kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika bimwe mubikorwa yakoze byatumye atsindira iyi Ballon d'Or harimo kuba yaregukanye igikombe cy'Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar, akaba ari nawe uhabwa igihembo cy'umukinnyi wirushanwa ndetse akaba yaranatwaye igikombe cya shampiyona y'u Bufaransa akina muri Paris Saint-Germain.

Lionel Messi kuri iyi Ballon d'Or yahigitse Erling Haaland nawe wari warakoze akazi gakomeye mu mwaka ushize w'imikino aho yatwaranye na Manchester City ibikombe 3 birimo Premier League, Champions League na FA Cup nawe ku giti cye atsinda ibitego 53 byose hamwe.

Biteganyijwe ko iyi Ballon d'Or izatangwa taliki 31 z'uku kwezi.

Lionel Messi watorewe guhabwa Ballon d'Or nyuma yo kwegukana igikombe cy'Isi

Lionel Messi ukina muri Inter Miami niwe mukinnyi wa mbere mu mateka utsindiye Ballon d'Or udakina ku mugabane w'Iburayi

Iyi ni Ballon d'Or ya 8 Messi atsindiye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135516/mu-ibanga-rikomeye-ballon-dor-yamaze-kubona-nyirayo-135516.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)