Abakinnyi 10 b'Abanyarwanda berekeje mu Budage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi 10 b'Abanyarwanda nibo bahagarutse mu Rwanda berekeza mu Budage mu mwiherero wateguwe n'ikipe ya Bayern Munich.

Ni nyuma y'uko aba bakinnyi ari bo batoranyijwe mu bahize abandi mu bakoze igeragezwa, hakaba haratoranyijwe abana bari hagati y'imyaka 14 na 16.

Mu ijoro ry'ejo hashize ku wa Mbere nibwo aba bana berekeje mu Budage aho bagiye baherekejwe na Visi perezida wa FERWAFA, Richard Mugisha ni mu gihe umutoza ari Hitimana Thierry.

Ni umwiherero uzatagira tariki ya 18 Ukwakira usozwe tariki ya 23 Ukwakira ni mu gihe tariki ya 24 Ukwakira ari bwo bazagaruka mu Rwanda.

Ni umwiherero uzaba urimo abana 80 bavuye mu bihugu 8 Argentina, u Buhinde, u Budage, Mexico, Nigeria ibitse igikombe giheruka, u Rwanda rwitabiriye bwa mbere, Afurika y'Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni abana bagiye bayobowe na Ishimwe Elie nka kapiteni usanzwe ukinira Tsinda Batsinde yegukanye shampiyona y'icyiciro cya gatatu.

Abakinnyi 10 bagiye mu Budage

Gatare Ndahiriwe Hertiers

Hategekimana Abduladhim

Ishimwe Elli

Ntwali Anselme

Sheja Djibril

Twagirihirwe Alex

Mutangana Cedric

Ndayishimiye Barthazal

Byiringiro Thierry

Abakinnyi 10 berekeje mu Budage



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-10-b-abanyarwanda-berekeje-mu-budage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)