Luvumbu yatsinze 'Hat-trick' Rayon Sports inyangira Sunrise FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibitego bitatu bya Luvumbu byahesheje itsinzi Rayon Sports imbere ya Sunrise FC mu mukino w'umunsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, umutoza wa Sunrise FC, Muhire Hassan yari ku gitutu kuko gutakaza uyu mukino bishobora kugira ingaruka ku kazi ke.

Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego ku kabi n'akeza, Heritier Nzinga Luvumbu agerageza amashoti akomeye ariko bibanza kwanga.

Rayon Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Luvumbu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina.

Mu minota y'inyongera y'igice cya mbere, Luvumbu yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti nyuma y'uko myugariro wa Sunrise FC akoreye ikosa kuri Esenu.

Sunrise FC mu gice cya kabiri yagerageje kwihagararaho ishaka kwishyura ibi bitego ariko biranga kugeza ku munota wa nyuma ubwo Luvumbu yatsindaga igitego cy'agashinguracumu, umukino warangiye ari 3-0.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Rayon Sports yafashe umwanya wa 5 n'amanota 12, Musanze ya mbere ifite 17, APR FC itarakina ifite 14, Police FC n'Amagaju zikagira 13.

Gahunda y'umunsi wa 8 wa shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023

Police FC 3-1 Kiyovu Sports

Ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2023

Rayon Sports 3-0 Sunrise FC
Mukura VS 2-1 Bugesera FC
Marines FC 0-1 Gasogi United
Muhazi United 1-1 Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2023

Etincelles FC vs APR FC
Etoile del'Est vs AS Kigali
Amagaju FC vs Gorilla FC

Musa Esenu ntako atagize
Nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports, Muhire Kevin yakinaga umukino we wa mbere
Luvumbu yatanze akazi gakomeye cyane
Bishimira ibitego bya Luvumbu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/luvumbu-yatsinze-hat-trick-rayon-sports-inyangira-sunrise-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)