Canada: Furaha Rusengo yashyize hanze indirim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Furaha Rusengo yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Niwe Mbaraga Zanjye,' nyuma yo kuyihishurirwa ubwo yasomaga ibyanditswe byera yifashishije Bibiliya Ijambo ry'Imana. Iryo jambo yavuze ko ryaje no kuvamo indirimbo ye nshya, riboneka muri Zaburi: 116:1, yarisomye ubwo yari arimo atekereza ukuntu hejuru yo gusenga hari imbaraga z'Imana.

Uyu muhanzi yatangiye kuririmba muri 2005 akiri umwana muto aririmba muri Korali y'abana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavukiye. Kuririmba nk'umwuga, yabitangiye muri 2018, abitangirira muri Canada aho atuye ubu n'umuryango we, umugore n'abana bane.

Iyi ndirimbo nshya 'Niwe Mbaraga Zanjye,' ayishyize hanze nyuma y'izindi zagiye zikundwa nka Dukundane, Imbabazi z'Imana, Ndemamo Umutima, Haleluya n'izindi nyinshi.

Furaha aganira na InyaRwanda, yatangaje ko akunda kuririmba cyane ndetse ko afite gahunda yo kwagura ubwami bw'Imana yifashije impano Imana yamuhaye yo kuririmba

Yatangaje ko ikintu cya mbere cyamubabaje ari ukwizera umuntu akamuhemukira, hanyuma icyamunejeje kuruta ibindi byose kuva yabaho, kikaba aruko yasengeye impano, Imana ikamwumva ikayimuha.

Furaha kandi yongeyeho ko inzozi zikomeye afite mu buzima, ari ugutera imbere mu muziki kugera ku rwego uzahinduka ubuzima bwe busanzwe.

Mu buzima busanzwe, Furaha Rusengo akora akazi gasanzwe gafasha umuryango we mu buzima bwa buri munsi. Abwiriza ijambo ry'Imana ndetse akunda gusenga no gufasha abantu bakeneye ubufasha.

Ku kijyanye n'intambara ihangayikishije isi yose imaze iminsi iba hagati ya Isiraheli na Hamas yagize ati: 'Nk'umuhanzi, nashishikariza abantu bose gusengera Israel ndetse na Palestine mu bihe barimo kugirango Imana ikomeze kubarinda.'

Uyu muhanzi avuga ko ikintu cyamubabaje mu buzima ni "ukwizera umuntu akaguhemukira", naho icyamunejeje ni uko yasengeye impano Imana iramwumva irayimuha. Avuga ko kintu yifuza mu buzima bwe abona atakoze neza "ni ugukorera Imana bihagije binyuze mu muziki".

Rusengo arangamiye yagera ku rwego rwiza binyuze mu muziki ukaba ubuzima busanzwe. Avuga ko afite ububasha ku Isi, ikintu yageze ku bakristo bose "ni ugukunda Imana binyuze mu ndirimbo kuko mu ndirimbo habamo Ijambo hakabamo ubwenge ndetse no gukira mu mutima".


"Niwe Mbaraga Zanjye" ya Furaha Rusengo yamaze kugera hanze


Yatangaje ko iyi ndirimbo yayihimbye nyuma y'ihishurirwa yakuye mu ijambo ry'Imana


Afite intego yo kwagura ubwami bw'Imana yifashishije impano yahawe yo kuririmba

Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Furaha Rusengo yise "Niwe Mbaraga Zanjye"




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135694/canada-umuramyi-furaha-rusengo-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-yahishuriwe-ubwo-yasomaga-ib-135694.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)