Iburasirazuba: Leta igiye gukemura ikibazo cy'abaturage bakomeje kubura mazutu yifashishwa mu bworozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'uko bamwe mu borozi bo mu Ntara y'Iburasirazuba binubiye uburyo muri iyi minsi bari kujya gushaka mazutu kuri sitasiyo za lisansi byo gukoresha mu mashini zisya ubwatsi, bakabyimwa.

Ni ikibazo cyatangiye kugaragara nyuma y'Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel bagabye kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare 2026, bigatuma ibikomoka kuri peteroli bitangira kubura no guhenda ku Isi hose.

Bamwe mu borozi bavuga ko ubwo iri tumbagira ry'ibikomoka kuri peteroli ryatangiraga mu Rwanda, sitasiyo za lisansi zahise zitangira kubima mazutu bakundaga kujya kugurira mu majerekani, nyamara bayifashisha mu mashini zisya ubwatsi, bakagaragaza ko birimo kubatera igihombo.

Kalisa Thaddée wororera mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza aherutse kubwira IGIHE ko iki kibazo cyo kwimwa mazutu cyamubayeho agasaba inzego bireba kubafasha bakayibona.

Ati ' Nta muriro dufite bivuze ngo ibyo dukora byose kugeza ubu tugomba kubikora dukoresheje imashini zikoresha mazutu. Ntabwo ikiboneka kubera ibura ryayo n'amabwiriza avuga ko nta muntu ukwiriye kuyigura mu kijerekani kandi twe tuba tuyikeneye ngo tugaburire izo nka mu biraro.''

Iki kibazo cyongeye kugarukwaho cyane mu mpera z'iki cyumweru ubwo aborozi 253 b'icyitegererezo bo mu Karere ka Nyagatare, basinyaga amasezerano yo guhabwa inkunga nyunganizi ya Leta yo kugurirwa imashini zisya ubwatsi, amahema afata amazi n'ibindi bikoresho bitandukanye.

Twahirwa Peter wororera mu Murenge wa Karangazi mu Kagari ka Nyamirama, yavuze ko bari guhendwa na mazutu bamwe bakajya no kuyigura ntibayihabwe, ko kugira ngo iki kibazo gikemuke hakenewe ko umuriro w'amashanyarazi wagezwa mu nzuri.

Ati ' Turi mu bihe Isi ikeneye mazutu kandi ziriya mashini zikoresha mazutu igiciro cyayo kirazamuka hirya no hino kubera iyo mpamvu rero dukeneye umuriro mu nzuri kugira ngo tuwukoreshe bitworohereze twe kugumya guhendwa na mazutu.''

Undi mworozi yavuze ko batacyemererwa guhabwa mazutu mu majerekani, ibibagiraho ingaruka y'uko imashini bakoresha bakata ubwatsi zidakora.

Yavuze ko mu gihe u Rwanda rugeze mu bihe by'impeshyi, ari ngombwa ko leta yakurikirana iki kibazo, kugira ngo babone uko batangira guhunika ubwatsi.

Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, ishami rya Nyagatare, Kayumba John, yavuze ko iki kibazo bakimenye ariko kimwe mu bizagikemura ari ukwegereza aborozi umuriro w'amashanyarazi mu nzuri.

Yagize ati 'Mazutu bavuze ko bibagora kuyijyana mu kijerekani aho usanga sitasiyo zitabasha kubaha iyo lisansi mu kijerekani, ibyo twabyumvishe biraganirwaho kandi ubuyobozi bw'Akarere burahari buraza gukurikirana inzego zose kugira ngo umworozi afashwe abone iyo mazutu yo gukoresha mu mashini kuko ntabwo bajya bazana izo mashini kuzinywesha nk'abanywesha imodoka.''

Yakomeje agira ati 'Hagomba kubaho uburyo bwo kuyitwara mu majerekani, nibiba ngombwa ko habaho uburyo bwo kugenzura iyagiye tuzafatanya n'ubuyobozi mu kugenzura iyatanzwe ikoreshwe icyo yasabiwe.''

Intara y'Iburasirazuba ibarizwamo inzuri zirenga 10.000 zibarizwamo inka zirenga ibihumbi 500, muri iyi Ntara habonekamo umukamo wa litiro zireng ibihumbi 200 ku munsi.

Leta igiye gukemura ikibazo cy'abaturage b'Iburasirazuba bakomeje kubura mazutu yifashishwa mu bworozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-leta-igiye-gukemura-ikibazo-cy-abaturage-bakomeje-kubura-mazutu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)