Ben Rutabana akomeje kuba 'umugati' w'ibigarasha ngo bibone icyo bitamira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu byumweru bibiri bishize, izina rya Ben Rutabana ryongeye kugarukwaho cyane ku mbuga za YouTube zikoreshwa n'ibigarasha.  Nubwo imyaka ishize ikibazo cy'ibura rye kivugwa, ubu cyongeye kuba ingingo nyamukuru ikoreshwa mu biganiro bitandukanye, buri wese yiyita nyir'ukuri ku byabaye kuri Ben Rutabana

Ibi byatumye ikibazo cya Ben Rutabana gihinduka nk' 'umugati' w'ibigarasha bishaka gukurura abayoboke, kongera umubare w'abareba ibiganiro byabyo no kubona amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga.

Icyagaragaye muri ibi biganiro ni uko buri wese uvuga kuri Ben Rutabana atangira yemeza ko ari we wenyine ufite amakuru nyayo cyangwa ukuri ku byamubayeho. Nyamara iyo usesenguye ibyo bavuga, usanga bavuga ibintu bihabanye ndetse rimwe na rimwe bivuguruzanya.

Byatangiye na Jean Paul Turayishimye, wagaragaye mu kiganiro ashinja bamwe mu bari muri RNC kuba bafite uruhare mu rupfu cyangwa ibura rya Ben Rutabana. Muri ibyo biganiro, yagaragaje ko Kayumba Nyamwasa ariwe uri inyuma y'urupfu rwa Kayumba Nyamwasa.

Serge Ndayizeye, wahoze muri RNC ndetse akanayobora Radio Itahuka mbere yo kuyigira Itahuka Media Network nyuma yo kwerekwa umuryango yaje avuga ko Jean Paul Turayishimye ariwe uri inyuma y'iyobera rya Rutabana.

Ikigarasha Robert Kabera cyo cyemeje ko kizi abishe Ben Rutabana naho yiciwe kandi ko yabibwiye umuryango we

Ubwo impaka zari zimaze gufata indi ntera, uruhande rwa RNC ruyobowe na Kayumba Nyamwasa narwo rwahise rubyinjiramo. Bamwe mu bayoboke b'iri tsinda batangiye gusaba ko habaho ikiganiro mpaka (debate) cyahuriza hamwe ababivugaho kugira ngo buri ruhande rugaragaze ibyo ruzi ku kibazo cya Ben Rutabana. Si ubutabera baha Ben Rutabana ni ubusinyaguzi kugirango bibonere ikibatunga.

Ibi byabaye mu gihe n'imbere muri RNC harimo Bombori Bombori. Abashyigikiye Kayumba Nyamwasa ntibakiri ku murongo umwe na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba, nawe ufite igice cye cy'abakomeje kwiyitirira umurage wa RNC. Uko gucikamo ibice kwatumye buri tsinda rikoresha ikibazo cya Ben Rutabana nk'intwaro yo guhangana n'andi no gushaka kwiyegereza abayoboke.

Ntibyatinze kandi Agnes Uwimana Nkusi wa Umurabyo TV nawe yinjira muri izi mpaka. Mu biganiro bye, yavuze ko afite amakuru yihariye kandi yizewe ku ibura rya Ben Rutabana, agaragaza ko abandi bose bavuga kuri iki kibazo badafite amakuru yuzuye nk'ayo avuga ko afite. Gusa ikiganiro cye cyarangiye ntacyo avuze gifatika.

Icyakora, iyo umuntu yitegereje uburyo ibi biganiro bikurikirana, asanga ikibazo cya Ben Rutabana kidakoreshwa mu gushaka ukuri cyangwa gufasha umuryango we kubona ibisobanuro, ahubwo gikoreshwa nk'igikoresho cyo gukurura abantu no kubaka izina ry'abagikoresha mu ntambara z'amatsinda  y'ibigarasha.

Ikindi kigaragara ni uko ibigarasha  birangwa n'amakimbirane adashira, gushinjanya, gukwirakwiza ibihuha no guharanira inyungu z'abayobozi bayo aho guharanira intego za politiki bahora bavuga. Uyu munsi umwe ashinja undi, ejo undi agasubiza, nyuma hakaza undi uvuga ko ari we ufite ukuri. Ibi bituma abakurikira ibi biganiro by'ibigarasha basigara bibaza niba koko hari ushishikajwe no kumenya ukuri cyangwa niba ikibazo cya Ben Rutabana cyarahindutse uburyo bwo gushaka amaramuko n'ubwamamare ku mbuga nkoranyambaga.

Ben Rutabana, yari umwe mu bayobozi b'ishyaka rya RNC ariko utarishimirwaga na Kayumba Nyamwasa kuko yamusabaga kugaragaza uko amafaranga akoreshwa. Mu gihe buri ruhande rwemeza ko rufite ukuri, ikibazo cye gikomeje gukoreshwa mu nyungu z'abashaka gukomeza kugaragara mu itangazamakuru rya YouTube no kubona inyungu zishingiye ku mubare w'abakurikirana ibiganiro byabo.

Ibi byose bikomeza kugaragaza ikibazo kimaze igihe kiranga ibigarasha: Gukwirakwiza ibihuha, kubura umurongo wa politiki usobanutse, guhora mu makimbirane, gukoresha ibibazo by'abantu mu nyungu bwite no gushyira imbere inyungu z'amatsinda n'abayobozi kuruta inyungu bavuga ko baharanira. Mu gihe ibyo bikomeje, izina rya Ben Rutabana rikaba rikomeje kuba igikoresho cyifashishwa n'impande zitandukanye mu rugamba rwazo rwo gushaka abayoboke, amafaranga n'ijambo ku mbuga nkoranyambaga.

 



Source : https://rushyashya.net/ben-rutabana-akomeje-kuba-umugati-wibigarasha-ngo-bibone-icyo-bitamira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)