Icyizere cyaraje amasinde i Rubavu kugeza aho Etincelles FC itewe mpaga, ni inde wo kubibazwa? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Etincelles FC yemera ko mpaga yaraye itewe na Musanze FC yari ikwiye ariko na none nta ruhare babigizemo, byose byatewe n'Ibitaro by'Akarere.

Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, Etincelles FC yagombaga kwakira Musanze FC kuri Stade Umuganda mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24.

Gusa uyu mukino ntabwo waje kuba ahubwo Etincelles FC yatewe mpaga kubera kubura imbangukiragutabara (Ambulance) ku kibuga.

Ni ibintu byababaje abakunzi ba ruhago ndetse bahamya ko biteye isoni ku ikipe nka Etincelles iterwa mpaga muri 2023.

Byagenze bite ngo Ambulance ibure ku kibuga?

ISIMBI yagerageje gutera icyumvirizo muri Etincelles FC, bemera aya makosa ndetse bakavuga ko atababarirwa.

Ubusanzwe ngo Etincelles FC ifitanye amasezerano n'Ibitaro by'Akarere ka Rubavu byo kubaha Ambulance ku mikino yose bakiriye.

Icyo iyi kipe iba isabwa ni ukwandikira ibi Bitaro mbere bakabamenyesha igihe uwo mukino uzabera.

No kuri iyi nshuro bivugwa ko nk'ibisanzwe byakozwe, umunyamabanga w'iyi kipe ari we wabikoze ndetse akizezwa ko Ambulance ihari.

Amakuru kandi ISIMBI yamenye ni uko ku wa Mbere nimugoroba, Djuma ushinzwe bwa buri munsi bw'ikipe ya Etincelles FC (Team Manager) yahamagaye ku bitaro akabwirwa ko badakwiye kugira ikibazo Ambulance ihari.

Na mu gitondo ku wa Kabiri bakomeje kuvugana bizezwa ko ihari kugeza saa 14h53' babwiwe ko Ambulance itakibonetse mu gihe umukino wari saa 15h00'.

Babajije impamvu babibwiwe bakererewe, babwiwe ko bahamagaye umunyamabanga w'ikipe nk'umwe mu bantu bavuganaga kuri Ambulance maze basanga nimero ye itariho.

Iminota 7 yari isigaye ngo umukino utangire, kongeraho 15 amategeko ateganya ngo mpaga iterwe byari bigoye ko Etincelles yari kuba ibonye indi Ambulance inageze ku kibuga, yaje guterwa mpaga.

Bivugwa ko ubuyobozi bw'Akarere bwinjiye muri iki kibazo kugira ngo bamenye impamvu nyamukuru yatumye ikipe batera inkunga iterwa mpaga, bivugwa ko hari n'abashobora kubigenderamo.

Kubura Ambulance byatumye Etincelles iterwa mpaga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyizere-cyaraje-amasinde-i-rubavu-kugeza-aho-etincelles-fc-itewe-mpaga-ni-inde-wo-kubibazwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)