Ni abakinnyi ba APR FC badashoboye cyangwa ni umutoza wananiwe gutandukanya amarangamutima n'ubushobozi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikinire ya APR FC muri iyi minsi yateye benshi kwibaza niba ari bwo bushobozi bw'abakinnyi ifite cyangwa niba ari ikibazo cy'umutoza wayo, Umufaransa Thierry Froger udashoboye.

Mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira wa 2023-24, APR FC yavuye kuri gahunda yo gukinisha abenegihugu isubira kuri gahunda y'abanyamahanga.

Abakinnyi yaguze iyo wumvaga ibigwi byabo, ntawashidikanyaga ku bushobozi bwabo aho niyo batari kwitwara neza mu mikino Nyafurika baguriwe ariko itandukaniro muri shampiyona ryari kugaragara.

Yaguze abanya-Cameroun babiri, Salomon Bindjeme Charles Banga wabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu ya CHAN ya Cameroun na Apam Assongue, igura umugande Taddeo Lwanga, umunya-Sudani Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman, umurundi Nshimiyimana Ismail Pitchou, umunya-Nigeria Victor Mbaoma, umunyezamu ukomoka muri Congo Brazaville, Pavelh Ndzila na Ndikumana Danny ugomba gukina nk'umunyarwanda, aba baje biyongera ku ntoranywa z'Abanyarwanda iyi kipe isanganywe.

Aba bakinnyi bazaniwe umutoza w'Umufaransa, Thierry Froger ngo abafashe kugera ku ntego z'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

Kuri ubu imikinire y'uyu mutoza ikaba ikomeje gutuma abakunzi bayo bifata mwapfubyi aho badakozwa ibyo kuba ari abakinnyi badashoboye ikipe ifite ahubwo ikibazo kiri muri we ukinisha abadakwiriye.

Amaze gutoza imikino 10 y'amarushanwa kongeraho iya gicuti ariko ntarabona 11 be azajya abanza mu kibuga.

Thierry Froger ariko kwisunikira mu muryango usohoka muri APR FC

Amaboko atazaguha uyabona mu iramukanya

Umukino we wa mbere w'irushanwa yatoje ni uwa Super Cup yahuyemo na Rayon Sports tariki ya 12 Kanama 2023 aho yamutsinze 3-0.

Ntabwo abantu babitinzeho cyane kuko yari Rayon Sports kandi ikipe afite yari nshya, bati "ntibaramenyerana".

Yakurikijeho umukino w'ijonjora rya CAF Champions League aho yanganyirije na Gaadiidka yo muri Somalia 1-1 i Kigali, yaje kiyisezerera aho mu mukino wo kwishyura yayitsinze 2-0.

Nubwo yayisezereye ariko ntabwo imikinire ye yanyuze abanyamupira, nibyo yarakinnye aratsinda ariko ibyo akina ukabibura.

Aha byari byatangiye kugaragara ko we na APR FC gukorana bishibora kuzagorana.

Dukomereje mu mikino Nyafurika yaje kwakira Pyramids FC banganyiriza i Kigali 0-0, aha niho ikipe yakinnye ndetse abantu babona umupira mwiza APR FC ihererekanya, yaje gusezererwa mu Misiri itsinzwe 6-1. Nabyo ntibyavuzweho rumwe uburyo ikipe yakinishije yari ipanzwe, gusezererwa yari gusezererwa ariko ibitego yatsinzwe hari ibyo na we yagizemo uruhare.

Mu mikino ya shampiyona amaze gukina 5 yatsinzemo 3 anganya 2. N'iyo yatsinze ijya kurangira nta nkuru benshi bavuga ko ashobora kwishyurwa (APR 1-0 Police FC, Etoile del'Est 0-1 APR FC, Marines FC 2-2, APR FC 2-1 Musanze FC na APR FC 1-1 Bugesera FC).

Uburyo akinishamo APR FC ntibivugwaho rumwe

Ni abakinnyi APR FC ifite badashoboye cyangwa ni amarangamutima y'umutoza?

Thierry Froger ni umutoza utava kwizima cyangwa se uganzwa n'amarangamutima bigatuma akora amakosa amwe n'amwe ashobora gutuma yatakaza umukino.

Kugeza uyu munsi benshi ntibumva cyangwa ngo babone ubuhanga yabonye muri Nshimiyimana Yunusu, myugariro ukina mu mutima w'ubwugarizi bituma yicaza Bindjeme na Prince akaba ari we akinisha.

Ni umukinnyi wamweretse ko isaha n'isaha yamutsindisha mu gihe cyose yamushyize mu kibuga cyane cyane mu mikino Nyafurika.

Nk'ibitego 6 batsinzwe na Pyramids FC mu Misiri, iyo usesenguye neza usanga uyu mukinnyi yaragize uruhare muri 3, gusa kumwicaza ntabikozwa.

Ikibazo abantu bibaza ni ikibazo afitanye na myugariro w'umunya-Cameroun, Salomon Banga kuva yagera mu Rwanda asa nk'aho atamwiyumvisemo.

Yatangiye kumukinisha ku mukino wa Police FC aho yagaragaje urwego rwo hejuru, imikino ya Pyramids ni we mukinnyi wa APR FC wari ufite amanota menshi, gusa ibi arabirenga muri shampiyona akamwicaza ku ntebe y'abasimbura nk'aho yakabaye ari we yubakiraho.

Ikindi kibazo kibazwa ni umunya-Cameroun na none usatira anyuze ku mpande, Apam Assongue uburyo yahindutse umuswa kandi nyaramara mu ntangiriro ari we mukinnyi mu bo APR FC yaguze wari ku rwego rwo hejuru, bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibazamwibagirwa kuri Super Cup.

Ni umutoza wizirika ku byemezo, kuba avuga ko Ramadhan Niyibizi ari umukinnyi mwiza mu bo APR FC ifite ndetse atakabaye akina mu Rwanda, byatumye akora ibishoboka amushakishiriza umwanya, amukura ku ruhande amushyira inyuma ya rutahizamu nubwo bigaragara ko nta musaruro atanga.

APR FC ifite ikibazo no mu batoza bongera ingufu

Uwavuga ko iyi kipe ifite ikibazo mu bijyanye n'imbaraga ntiyaba abeshye kuko iminota 60 iba ihagije kugira ngo ibe yarushye.

N'umutoza wayo Thierry Froger yarabyivugiye ko mu gice cya kabiri baba barushye ari nayo mpamvu kibagora cyane.

Ni ikipe ubona mu gice cya mbere iba igerageza gukina neza ndetse akenshi n'ibitego itsinda ibitsinda mu gice cya mbere, mu gice cya kabiri uba ubona abakinnyi barushye cyane.

Ibi byo bikaba biba bigomba kubazwa umutoza wongerera ingufu aba bakinnyi ukomoka muri Tunisia, Adel Zrane.

Ubuhanga yabonye muri Yunusu abatoza bamubanjirije nabwo ni ubwo kwibazaho
Ramadhan aramuhengeka ariko akamubonera umwanya
Ikibazo afitanye na Bindjeme ntabwo kiramenyekana
Uburyo Apam yabaye umuswa ntibivugwaho rumwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-abakinnyi-ba-apr-fc-badashoboye-cyangwa-ni-umutoza-wananiwe-gutandukanya-amarangamutima-n-ubushobozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)