APR FC yaguye miswi na Bugesera FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yaguye miswi y'igitego kimwe kuri kimwe na Bugesera FC mu mukino wa shampiyona.

APR FC yari yakiriye Bugesera FC ku itara kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2023-24.

Ku munota wa 5, Bugesera FC abakinnyi ba Bugesera FC bahushije uburyo bwabazwe nyuma yo guhererekanya neza.

Mbaoma yagerageje uburyo ku munota wa 9 ariko umunyezamu arawufata.

Muri iyi minota APR FC yarushaga Bugesera FC ndetse biza kuyiha igitego ku munota wa 18 gitsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira yari ahawe na Ishimwe Christian.

APR FC yakomeje kotsa igitutu Bugesera FC ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, Bugesera FC yarushije APR FC ndetse irema amahirwe atandukanye ariko kuyabyaza umusaruro bibanza kwanga.

Ku munota wa 89 Bugesera FC yaje kwishyura iki gitego nyuma y'uburangare bw'ubwugarizi bwa APR FC, cyatsinzwe na Gilbert. Umukino warangiye ari 1-1.

Gahunda y'umunsi wa 6

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023

Gorilla FC 2-2 Gasogi United
APR FC 1-1 Bugesera FC
Etincelles 3-0 Musanze FC (Mpaga)
Mukura VS 1-0 Sunrise FC

Ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023

Marines FC vs AS Kigali
Amagaju FC vs Kiyovu Sports
Police FC vs Muhazi United
Rayon Sports vs Etoile del'Est

APR FC yanganyije na Bugesera FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-bugesera-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)