Harimo ab'ejobundi muri Covid-19: Abahanzi Ny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi bemeza ko kwamamara no gukundwa bidasaba imyaka cyangwa ibya mirenge, hari n'aho bisaba impano no kwiyegereza abafana gusa. Bamwe mu bahanzi nyarwanda babimazemo igihe barareba bakamanika amaboko. 

Abo nta bandi ni abahanzi nyarwanda batangiye kumvikana mu myaka mike ishize ariko ubu, bakaba bamaze gushinga imizi mu mitima ya benshi, ku buryo byagorana kubona umunyarwanda waba utazi ayo mazina.

Muri abo bahanzi harimo aba bakurikira:

1. Â Ã‚ Ã‚  Chriss Eazy


Umuhanzi Rukundo Christian umaze kumenyekana nka Chris Eazy yatangiye gukora umuziki nk'umwuga agisoza ayisumbuye muri 2020 ubwo yatangiraga gukorana na Junior Giti. 

Mu myaka itatu gusa amaze mu muziki, Chriss Eazy amaze gukora indirimbo zitageze ku icumi zirimo ize n'izo yakoranye n'abandi ariko zimaze kumugira ikimenyabose.

2. Â Ã‚ Ã‚  Bwiza


Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamamaye ku izina rya Bwiza, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze gukundwa n'abatari bake mu gihe gito bamaze mu muziki babikesha gukora cyane no kudacika intege. 

Uyu mukobwa w'imyaka 23 yamuritswe na KIKAC Music Label mu mpera za 2021, ariko kuri ubu amaze kugera ku rwego rushimishije ugererasnije n'igihe abimazemo.

3. Â Ã‚ Ã‚  Ariel Wayz


Uwayezu Ariel umaze kwamamara nka Ariel Wayz yatangiye kwigaragariza abanyarwanda mu 2020 nyuma yo gusoza kwiga ibijyanye n'umuziki n'ubundi mu ishuri riwigisha ryo ku Nyundo. 

Ariel yatangiye kuririrmba wenyine nyuma yo gutandukana n'istinda rizwi cyane rya Sythony Band yari amazemo imyaka itatu. Kuva ubwo, abantu bamubonyemo impano idasanzwe baramushyigikira none ubu amaze kwamamara.

4. Â Ã‚ Ã‚  Juno Kizigenza


Kwizera Bosco Junior wamamaye nka Juno Kizigenza [Rutwitsi muzi] yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2020, ubwo yinjiraga mu bahanzi bafashwa na Bruce Melodie muri studio ye ya Igitangaza Music. 

Kuva mu 2021 izina rye ryatangiye gutumbagira mu buryo bugaragarira buri wese. Ubu, Juno ni ikimenyabose haba mu Rwanda no hanze yarwo ndetse ari mu mpano zikomeye uruganda rwa muzika nyarwanda rufite.

5. Â Ã‚ Ã‚  Alyn Sano


Shengero Aline Sano yiyongereye ku bahanzikazi bafite ijwi ritangaje ryanatumye amenyekana mu kanya nk'ako guhumbya mu 2017. Uyu mukobwa ahuza amateka n'abandi bahanzi benshi ku Isi batangiriye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bacyiri bato. Kuri ubu, izina cyangwa ijwi ry'umwimerere rya Alyn Sano byagorana kubona utarizi mu Rwanda.

6. Â Ã‚ Ã‚  Afrique


Kayigire Josue, umusore ukiri muto wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise 'Agatunda,' yatangiye umuziki mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gikajije umurego. Nyuma, Afrique yakoze izindi ndirimbo zirakundwa cyane binamuhesha gukorana n'abahanzi bakomeye barimo n'istinda rya Kataleya & Kandle ryo mu gihugu cya Uganda.

7. Â Ã‚ Ã‚  Davis D


Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D [Umwami w'Abana] yatangiye umuziki nk'umwuga mu 2019. Uyu musore ukunzwe cyane n'abiganjemo igitsina-gore yamamariye ku ndirimbo ye yise 'Dede' ndetse kugeza uyu munsi agaragara ku rutonde rw'abahanzi nyarwanda bato batanga icyizere mu muziki.

8. Â Ã‚ Ã‚  Okkama


Osama Massoud Khaled yinjiranye izina rya Okkama mu muziki mu mpera za 2020. Uyu musore watangiye umuziki ku myaka 19 gusa y'amavuko ntiyahise amenyekana, gusa ibikorwa bye byagiye byivugira uko iminsi yagiye iha iyindi.

9. Â Ã‚ Ã‚  Ish Kevin


   Semana Ishimwe Kevin uzwi nka Kevin Kade ari mu baraperi bakunzwe n'abatari bake. Uyu, yatangiye umuziki mu 2017 yongera gukundisha abanyarwanya injyana ya Hip-Hop cyane ko yaj ayikora mu buryo butari bumenyerewe bwa Trap na Drill Music. 

Hirya y'indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Amakosi n'izindi, Ish anafite studio ye yitwa Trappish Studio, ndetse aherutse kugirwa umuraperi wa mbere ku isi na Radiyo yo mu Bufaransa yitwa Mouv', ishami rya Radio France.

10. Â Kenny Sol


Rusanganwa Norbert wamenyekanye nka Kenny Sol watangiriye mu itsinda rya Yemba Voice ryakanyujijeho nyuma rikaza gusenyuka, yaje gutangira gukora umuziki ku giti cye kandi byaramuhiriye. 

Uyu musore wakunzwe cyan mu ndirimbo ye yise 'Husstle' kurubu uri kubarizwa muri Canada, ni umwe mu bahanzi bato bamamaye mu gihe gito, ndetse bamaze kwandika amateka akomeye ku bw'ibibikorwa byabo bifatika. Sol watangiye afashwa na Bruce Melodie, yatangiye umuziki ku giti cye mu 2020.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134990/abahanzi-nyarwandwa-10-bamamaye-mu-gihe-gito-134990.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)