Ni inde wo kunzibisha? Yumva ko ari Imana - Mu mvugo ikomeye umutoza wa Kiyovu yibasiye umusifuzi Samuel Uwikunda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugiriki utoza ikipe ya Kiyovu Sports, Petros Koukouras yifatiye ku gahanga umusifuzi Uwikunda Samuel nyuma yo kumuha ikarita itukura akazamurwa mu bafana.

Hari mu mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 wo Kiyovu Sports yari yakiriyemo Gorilla FC.

Mu gice cya kabiri cy'uyu mukino warangiye Kiyovu Sports itsinze 1-0, umutoza mukuru wayo, Petros Koukouras yaje guhabwa ikarita itukura na Samuel Uwikunda wari umusifuzi wo hagati kuri uyu mukino, yahise azamurwa mu bafana.

Nyuma y'uyu mukino abajijwe icyo bamuhoye, yavuze ko umusifuzi yaje amubwira ngo azibe (guceceka), undi yamusubiza agahita amuha ikarita itukura.

Ati "Ntabwo yari njye n'umusifuzi wa 4, ninjye n'umusifuzi wo hagati, ntakubeshye muri iki gihugu niho nabonye abasifuzi benshi biyemera kandi badashoboye muri Afurika, ndi muri Afurika kuva 2019 ariko hano bakeka ko ari Imana, ni iki kimuha uhurenganzira bwo kuza kumbwira ngo nzibe? Nicyo cyatumye nzamura uburakari ahita ampa ikarita itukura."

Abwiwe ko uwo musifuzi avuga ari umusifuzi mpuzamahanga, yagize ati "Kuba ari umusifuzi mpuzamahanga ntabwo bimuha uburenganzira bwo kunzibisha, niba ari umusifuzi mpuzamahanga, ni byo, none mbikoreho iki?"

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakwigiye kuri Uganda aho mu nta bantu bakiza kureba Shampiyona y'icyiciro cya mbere kubera ko wangiritse.

Ati "Ndatekereza mushobora kugira icyo mukora muri iki gihugu, mushobora gufata urugero kuri Uganda, iyo urebye Uganda mu myaka 15 cyangwa 20 ishize bakiniraga imbere ya Stade zuzuye abafana, ariko ubu ujya ku mikino ya shampiyona ugasanga Stade zambaye ubusa, wajya mu marushanwa y'amashuri ugasanga ziruzuye kubera ko abantu barambiwe ruswa n'abasifuzi badashiboye ndakeka ni ikibazo gikomeye, muri iki gihugu mufite ibikorwa remezo byinshi, mufite amakipe meza ashora amafaranga mukwiye kubirinda."

Petros Koukouras nyuma yo guhabwa ikarita itukura bivuze ko atazigera agaragara ku mukino w'umunsi wa 6 wa shampiyona Kiyovu Sports izakinamo na Amagaju.

Uwikunda Samuel yahaye ikarita itukura umutoza wa Kiyovu Sports
Umutoza wa Kiyovu Sports ntiyumva uburyo Samuel Uwikunda yamuzibishije



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-inde-wo-kunzibisha-yumva-ko-ari-imana-mu-mvugo-ikomeye-umutoza-wa-kiyovu-yibasiye-umusifuzi-samuel-uwikunda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)