Ibintu 6 byaranze igitaramo cya The Ben cyara... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitaramo cya The Ben mu Burundi kuri 'Messe des officiers' ku Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023. Yari ari kumwe na Bushali, Big Fizzo Sat B, Lino G, Shemi, Babo n'aba DJs nka DJ Diallo, RJ The DJ wo muri Tanzania na DJ Lamper. Icyakora muri aba bahanzi barimo abatararirimbye. Reka twitse ku bintu 6 byaranze iki gitaramo.

1. Haririmbye Sat-B, Babo wanyuze ku rubyiniro agasuhuza abafana akazana mama we na The Ben. Big Fizzo, Bushali na Lino G batashye bimyiza imoso. 

2. Abafana bari benshi ku buryo byari bigoye gucunga ko bibana. Hari uwibye telefone baramufata, yakoze mu mufuka w'umusore amwiba telefone arafatwa. Yahise amukubita ibipfunsi amushyikiriza abasirikare. Ibyakurikiyeho ntibizwi. 

3. The Ben yaraturitse ararira kubera amarangamutima y'urukundo yeretswe nyuma y'imyaka 15 akora umuziki akaba ari ubwa mbere ataramiye i Bujumbura. 

4. Abanyarwanda bashyigikiye The Ben kugeza ku munota wa nyuma no mu tubari twa Bujumbura bari bahigaruriye. 

5. Abafana ba Big Fizzo babanje kwanga gutaha bamuhamagara ngo aze ku rubyiniro kandi amasaha y'igitaramo yarangiye kuko cyaberaga mu kigo cya gisirikare nyamara batanga amasaha ntarengwa yo gusoza no kuzimya ibyuma. 

6.Telefoni ya The Ben yibiwe muri Meet and Greet ntiraboneka. Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza. Telefoni ya Uncle Austin nayo yaraye yibwe. Kugeza ubu ntiharamenyekana uwayitwaye.

The Ben yakoreye igitaramo gikomeye i Burundi 

The Ben yasazwe n'amarangamutima asuka amarira

REBA AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA THE BEN






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134983/ibintu-6-byaranze-igitaramo-cya-the-ben-cyarangiye-abafana-bakanga-gutaha-amafotovideo-134983.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)