DBanj yahawe izina ryIkinyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, D'Banj yavuze ko mu bihugu nka Liberia na Kenya ahafite amazina bamwita.

Yavuze ko afite icyizere cy'uko azava i Kigali, abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange bo mu Rwanda bamuhaye izina ry'Ikinyarwanda azajya akoresha.

Mu minota ya mbere agitangira kuyobora umuhango ukomeye watangiwemo ibihembo bya Trace Awards mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, D'Banj yavuze ko yamaze guhabwa izina ry'akabyiniriro ka "Intare Batinya."

Abari bakurikiye uyu muhango cyane cyane abo mu Rwanda bavugije akaruru k'ibyishimo, bagaragaza uburyo batewe ishema no kuba D'Banj yafashe izina ry'ikinyarwanda.

Kubera kujya mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, D'Banj yagiye afata izina muri buri gihugu yanyuzemo. Muri Ghana bamwita 'Mensaha', muri Jamaica bamwita 'Skipanch', muri Afurika y'Epfo bamwita 'Khapela', muri Liberia bamwita 'Fidel', ni mu gihe muri Zimbabwe bamwita 'Ed Junior.

D'Banj aherutse gutangaza ko yifuza gukorana indirimbo na The Ben na Bruce Melodie, kuko ari abahanzi b'abahanga, yumvikanisha ko nta muhanzi ajya asaba amafaranga igihe bagiye gukorana.

Yavuze ko muri we yahoze asenga asaba Imana ko igihe kimwe umuziki uzahuza abantu bo mu bihugu bitandukanye. Avuga ko nta gushidikanya ko ubuhanzi ari cyo kintu cya mbere kinjiriza amafaranga ibihugu byinshi 'muri iki gihe'.

Avuga ko amaze igihe kinini yumva indirimbo z'abahanzi nyarwanda, kandi ko hari bamwe mu bo yavuganye nabo n'ubwo atari benshi. Yavuze ko yavuganye na The Ben ndetse na Bruce Melodie.

Uyu munyamuziki yavuze ko aba bahanzi ari abahanga, kandi ko bafite amajwi meza. Ati "Igihe cyose nakumva ibihangano byawe niteguye gukorana nawe."

Yavuze ko umuziki ari urubuga ruhuza abantu benshi, ari nayo mpamvu atajya yishyuza umuhanzi ushaka ko bakorana indirimbo.

Ati "Ibyo nibyo bita guhuza. Kubera ko gukorana indirimbo ni kimwe, ikindi gice gikomeye ni ugutuma iyo ndirimbo imenyekana ku isi, aho niho amafaranga azira."

D'banj ni Umunya-Nigera w'umuraperi usanzwe ukora ibiganiro bya Televiziyo. Ni we washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Mo'Hits afatanyije na Producer Don Jazzy, umunyemari wazamuye benshi mu muziki.

Mu rugendo rwe rw'umuziki yegukanye ibikombe birimo MTV Europe Music Awards mu 2007, mu 2009 yegukanye igikombe cy'umuhanzi w'umwaka muri MTV Africa Music Awards n'ibindi.

D'banj mu 2012 yasohoye indirimbo yise 'Oliver Twist' yabaye idarapo ry'umuziki we kugeza n'ubu. Mu 2021 yatangaje isohoka rya album ye yise 'Ikebe'.


D'Banj yatangaje ko yahawe izina ry'ikinyarwanda 'Intare Batinya'


D'Banj afatanyije na Maria Borges bayoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards


D'Banj yakunze kumvikanisha ko muri buri gihugu yagezemo bamuhaye izina







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135722/dbanj-yahawe-izina-ryikinyarwanda-135722.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)