CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya 'Visit Rwanda' ku makipe akomeye muri Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023 nibwo ikigo cy'igihugu cy'u Rwanda gishinzwe ubukerarugendo RDB ndetse n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF basinye amasezerano y'ubufatanye mu kwamamaza u Rwanda.

Iki gikorwa cyo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya Visit Rwanda bije nyuma yaho iki gihugu cy'imisozi igihumbui gifitanye amasezerano n'amakipe akomeye arimo Arsenal yo mu Bwongereza, PSG yo mu Bufaransa na Bayern Munich yo mu Budage.

Amasezerano y'u Rwanda na CAF, azaba agaruka ku irushanwa rya Afurika rigiye gutangira mu mpera z'iki cyumweru rikazahuza amakipe umunani akomeye kuri uyu mugabane wa Afurika, ayo ni  Al Ahly (Egypt) , Wydad AC (Morocco), Espérance Sportive de Tunis (Tunisia), TP Mazembe (DR Congo), Enyimba (Nigeria), Mamelodi Sundowns (South Africa), ATL. Petro Luanda (Angola) na Simba FC yo muri Tanzania.

Ni irushanwa ryiswe Africa Football League, rizatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, ni irushanwa rizabera mu gihugu cya Tanzania cyane cyane ku bibuga birimo Benjamin Mkape Stadium.

Aya masezerano y'impande zombi, azatuma izina Visit Rwanda yambarwa kuri buri mwenda w'ikipe ku kuboko kw'ibumoso, kugaragara ku birango bizenguruka ikibuga, ku nkuru zizandikwa kuri iryo rushanwa, ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse no ku bindi bikorwa byose Africa League izategura.

Africa League kandi nayo izafasha mu iterambere ry'umupira w'amaguru w'u Rwanda uhereye  kubakiri bato b'imbere mu gihugu.

Usibye Visit Rwanda izajya igaragara ku bikorwa bitandukanye bya Africa Football League basinyanye amasezerano n'ikigo cy'ubwikorezi cya RwandAir aho iyi sosiyete izajya itwara amakipe aho bakorera ingendo zabo.

Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba, yavuze ko bishimiye cyane gukorana n'igihugu cyahisemo guteza imbere umupira w'amaguru.

Ati 'Ubu bufatanye na Visit Rwanda ni ikintu cy'agaciro kuri twe. Nishimiye gutangaza ubufatanye twagiranye n'igihugu cyashyize imbaraga mu guteza imbere umupira w'amaguru muri Afurika.'

Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Francis Gatare, yavuze ko ubu bufatanye buhura n'intego zo kuzamura ubukungu bw'igihugu binyuze mu mikino.

Yagize ati 'Twishimiye gutangaza undi mufatanyabikorwa mu guteza imbere siporo y'u Rwanda. Ibi birahura neza n'intego zacu zo guteza imbere impano z'Abanyafurika ndetse no gukoresha umupira w'amaguru mu kuzamura ubukungu bw'umugabane wacu.'

Ikipe ya TP Mazembe yo muri Kongo Kinshasa yo ishobora kudakozwa ibyo kwamamaza u Rwanda

Bitewe n'ibibazo bya Politiki hagati y'ibihugu byombi aha ndavuga hagati y'u Rwanda na RDC, ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo ntikozwa ibyo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya Visit Rwanda.

Ibi byagiye bigarukwaho cyane na bamwe mu batuye muri DRC ndetse nabakurikirana ibya Politiki muri rusange aho bavuga ko iyi kipe yambara umweru n'umukara itazambara ku kaboko Visit Rwanda ndetse no gukoresha ingendo z'indege ya RwandAir.

TP M ni  ikipe ishyigikiwe bikomeye na Moïse Katumbi, umunyapolitiki wanatangaje ko aziyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.

Ese TP M niyambara visit Rwanda ntibimuteranya n'intagondwa z'Abanyekongo zanga u Rwanda urunuka?

Ese TPM niyanga kubahiriza amategeko ya CAF igahanwa byo ntibimuteranya n'abakunzi ba Mazembe, dore ko ari na benshi cyane kubera ibigwi byayo muri Kongo no ku mugabane?

Ni ihurizo rikomeye ku mupira w'amaguru muri Kongo.

The post CAF na RDB binjiye mu bufatanye bwo kwamamaza u Rwanda binyuze muri porogaramu ya 'Visit Rwanda' ku makipe akomeye muri Afurika appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/caf-na-rdb-binjiye-mu-bufatanye-bwo-kwamamaza-u-rwanda-binyuze-muri-porogaramu-ya-visit-rwanda-ku-makipe-akomeye-muri-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=caf-na-rdb-binjiye-mu-bufatanye-bwo-kwamamaza-u-rwanda-binyuze-muri-porogaramu-ya-visit-rwanda-ku-makipe-akomeye-muri-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)