Aherekejwe numugabo we, Zari yegukanye kimwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abikesheje uruhare yagize muri filime y'uruhererekane itambuka kuri televiziyo ya Afurika y'Epfo, 'Young Famous and African,' rwiyemezamirimo Zari Hassan yegukanye igihembo cy'umugore w'icyamamare kuri televiziyo mu mwaka wa 2023.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya NFTA (National Film and Television Awards) byabaye mu mpera z'icyumweru gishize, tariki ya 21 Ukwakira 2023, bibera kuri Opera Theatre i Pretoria muri Afurika y'Epfo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yashimiye abafana be bamufashije kubona iki gihembo, ashimira Netflix South Africa, itsinda ryose bakorana n'umuryango mugari wa NFTA wahaye agaciro ibikorwa bye by'indashyikirwa mu ruganda rw'myidagaduro.

Zari yashyizeho amafoto afite igikombe, maze yandikaho ati: 'Ijoro ryo muri NFTA…Ndashimira abantu banjye kubwo kuntora, mwarakoze Netflix South Africa n'istinda ryose. Ibi ntibyari kubaho iyo muba mudahari.'

Umugabo we bamaze iminsi baryohewe n'ukwa buki, nyuma yo kumuherekeza yerekeje no ku mbuga nkoranyambaga ze ashyiraho amafoto bifotoranije iryo joro, maze aragira ati: 'Imirimo ukora yose buri gihe itanga umusaruro, nishimiye insinzi yawe n'intambwe ikomeye wateye.'

Zari Hassan w'imyaka 43 na Shakib Lutaaya w'imyaka 31 bamaranye iminsi mu kwa buki muri iki gihugu cya Afurika y'epfo, nyuma y'uko aba bombi batunguranye bakarushinga ku ya 4 Ukwakira 2023.


Zari yegukanye igihembo cy'icyamamarekazi kuri televiziyo muri 2023


Shakib Lutaaya, umugabo mushya wa Zari yishimiye intambwe ikomeye umugore we yateye


Urukundo ni rwose kuri Zari n'umugabo we arusha imyaka 12



Zari yashimiye byimazeyo ababigizemo uruhare bose kugira ngo abashe kwegukana iki gihembo






Aba bombi baracyari mu kwa buki kuko bamaze igihe gito barushinze



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135775/aherekejwe-numugabo-we-zari-yegukanye-kimwe-mu-bihembo-bya-nfta-amafoto-135775.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)