Umutare Gaby yavuze urwibutso afite kuri Bura... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023, yabwiye InyaRwanda ko amaze iminsi mu Rwanda mu rugendo rwihariye rujyanye n'akazi no kureba umuryango we.

Mu kiganiro yahaye Kiss Fm, Umutare Gaby yavuze ko yuzuye amashimwe kuba yongeye kuvugira ku ndangururamajwi y'imwe muri Radio ikorera mu Rwanda. Ati 'Ntuzuye amashimwe muri njyewe..."

Yavuze ko guhurira kuri 'Micro' na Murumuna we Andy Bumuntu ari ibintu bitangaje, ariko kandi si bishya kuri we kuko kuva akiri muto yamubonagamo ubushobozi bwo kuzakora ibintu byinshi.

Gaby ati 'Birashimishije kubona umuntu wasize acyishakisha, ukabona arimo arakuganiriza ukunguku ni ibintu birenze..."

Uyu mugabo yaherukaga muri Kiss Fm mu 2017 ubwo yamurikaga indirimbo ye yise 'True Love', kandi icyo gihe yahuye na Uncle Austin ndetse na Arthur.

Gaby yavuze ko ubwo yajyaga muri Australia atigeze atangaza ko yaretse umuziki, ahubwo hari abantu babimuvigiye mu buryo butari bwo. 

Ati "Nta hantu ntigeze mvuga ku mugaragaro ko naretse umuziki." Yavuze ko umuziki ari impano kuko 'ni ibintu ukora nawe bikurimo'. Ati "Ni igihe gusa kibigena."

Umutare yavuze ko akigera muri Australia yatunguwe n'inshingano yari afashe kandi akaba yari azifashe mu buzima atamenyereye.

Yavuze ko yagowe no kwisanga muri kiriya gihugu, ahanini bitewe n'ubukonje bw'aho, kwita ku muryango we mu nshingano nshya yari afashe n'ibindi.

Umutare avuga ko hari igihe umufasha we yigeze kumusigira 'Facture' yo kujya kwishyura ariko ananirwa no kuyishyura kubera ko yari ataramenya ururimi neza.

Yavuze ko ubuzima bwe bwari bwubakiye ku muziki gusa. Byatumye akimara kubana n'umugore we, yarirengagije buri kimwe cyose, hanyuma atangira gukora akazi umugore we atashoboraga kwiyumvisha ko yakora. Ati 'Izo mpinduka rero nakoze byatumye umugore avuga ngo wa muntu arahari.'

Umutare yavuze ko afite indirimbo nyinshi yagerageje gukora, binyuze muri studio yubatse iwe mu rugo. Avuga ko kugeza ubu amaze gukora album ebyiri.

Uyu mugabo yavuze ko 'nta gitutu cy'ubwamamare n'ubwiza ariho', kuko buri munsi wose awubaho ubuzima bwa nyabwo.

Umutare Gaby afitanye indirimbo 'Injyana' yakoranye na Yvna Buravan. Yabaye indirimbo ya mbere yaciriye inzira urugendo rw'uyu munyamuziki witabye Imana.

Umutare avuga ko akigera mu Rwanda yahise ajya gusura igituro cya Yvan Buravan mu irimbi rya Rusororo. Yavuze ko yamenye Buravan 'nta wundi muntu uramumenya'.

Avuga ko bahuye ubwo bari kuri studio ya Bob Pro mu Mujyi rwa Kigali ahazwi nko kwa Ndamage, Bob amubwira ko 'hari umwana afite uzi kuririmba cyane'.

Yavuze ko icyo gihe we na Buravan bicaye hasi baraganira. Buravan ngo yatunguwe n'uburyo Umutare Gaby yamuciriye bugufi bakaganira. Ati "Naramubwiye nti igishoboka cyose nagikora, mubwira ko ubuzima ari ugufashanya."

Umutare yavuze ko Buravan yakundaga kuririmba cyane injyana ya RnB, kandi yari wa muntu witabazaga abandi  w'umuhanga cyane, akamenya guca bugufi akabaza buri wese. 

Ati 'Yvan yari umuntu w'imfura. Iyo abantu batangiraga kuvuga abandi ntiwamenyaga aho anyuze. Umutare Gaby yavuze ko 'twabuze umuntu w'imfura ukiri muto.'

Uyu munyamuziki yavuze ko akimara kumenya inkuru y'urupfu rwa Buravan yamaze amezi abiri atabasha gukora akazi.

Avuga ko Buravan yari inshuti ye yihariye kuko yagiye aganira n'umuryango we mu bihe bitandukanye.

Umutare yavuze ko atizerera mu rupfu kuko arubona nk'indi nzira. Ati "Umubiri wa Yvan niwo tutabona, ariko Yvan arahari kuko n'ubu turi kumwizihiza."

Umutare yavuze ko yakuze akunda kwandika indirimbo zihimbaza Imana biturutse ku buhanga bwa Richard Nick Ngendahayo ndetse na Alex Dusabe, nyuma aza kwisanga mu ndirimbo zizwi nka 'Secullar'. 

Uyu mugabo afite igihembo cya UN yegukanye bituma aba 'Brand Ambassador' w'ayo mu gihe cy'imyaka umunani. Â Umutare yatangaje ko imyaka itandatu yari amaze muri Australia yabanje kumutonda ariko agenda amenyera ubuzima bitewe n'inshingano yari afashe


Umutare Gaby yavuze ko Buravan bahuye benshi bataramenya impano ye- Avuga ko Bob Pro ariwe wagize uruhare mu kubahuza, kandi amwibuka nk'umuhanzi w'impano itangaje


Umutare yavuze ko atatunguwe no kumva ko Murumuna we Andy Bumuntu yinjiye mu itangazamakuru kuko kuva bakiri bato yamubonagaho ubuhanga bwo kugerageza ibintu byinshi


Mu 2021, Umutare Gaby yabaye umwarimu wa Rusine Patrick amwigisha isomo rya 'Computer Science' aho yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere

Umutare yavuze ko indirimbo ye 'True Love' yayihimbiye umugore we Joyce 

Umutare Gaby yashimye Sandrine Isheja Butera ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere abahanzi, avuga ko atari yaragize amahirwe yo guhura nawe 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INJYANA' YA BURAVAN NA UMUTARE

">

">UMUTARE GABY KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JURU' YA UMUTARE GABY
">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134422/umutare-gaby-yavuze-urwibutso-afite-kuri-buravan-nimyaka-6-yari-amaze-muri-australia-134422.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)