Young Africans iherekejwe n'ubuyobozi bwa APR FC yafashije abagizweho ingaruka n'Ibiza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Yanga yo muri Tanzania iri mu Rwanda gukina na Al Merrikh mu mikino Nyafurika, yafashije abagizweho ingaruka n'ibiza.

Ku bufatanye bwa Ambasade ya Tanzania mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, nibwo ubuyobozi bwa Yanga bwashyikirije Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) sima 200 ndetse n'amabati 70 byo gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza biheruka kwibasira u Rwanda, bari baherekejwe n'umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira.

Umuyobozi wa Yanga, Eng. Hersi Saidi yavuze ko ubwo bari baje gukina mu Rwanda bahisemo gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza mu Rwanda kuko biri mu muco wabo.

Ati "ubwo twari tugiye kuza mu Rwanda twahisemo no gufasha abagizweho ingaruka n'Ibiza twizera ko bizafasha bamwe mu bagizweho ingaruka bagakurwa mu byabo."

"Abanyarwanda bahuye n'ibibazo natwe nka Yanga twaravuze ngo reka tugire icyo dukora kugira ngo dufashe Abanyarwanda."

Umuyobozi ushinzwe Imari n'Ubutegetsi muri MINEMA, Munyazikwiye Gerome yashimiye Yanga kuri iki gikorwa yakoze.

Ati "Inkunga twakiriye turayishimiye kuko izadufasha gukomeza gufasha abagizweho ingaruka n'Ibiza kandi iyi kipe turayishimira yakoze igikorwa cy'indashyikirwa."

Ibi bikoresho Yanga yatanze bizafasha abagizweho ingaruka n'Ibiza bifite agaciro k'ibihumbi 4 by'Amadorali y'Amerika.

Yanga izakina na Al Merrikh yo muri Sudani ejo ku wa Gatandatu kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Muri Gicurasi 2023 byibuze abantu 130 barapfuye, ingo zirenga ibihumbi 5, imihanda 17 n'ibiraro 26 byarangiritse.

Ibikoresho byashyikirijwe MINEMA
Umuyobozi wa Yanga Eng. Hersi Saidi yabishyikirije Gerome wo muri MINEMA
Bamwe mu bakinnyi ba Yanga bari bahari
Umuyobozi wa Yanga ari kumwe n'umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira wari waje kubashyigikira
Eng Hersi Saidi yavuze ko batari kuza imbokoboko kandi abaturanyi baragize ibyago



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/young-africans-iherekejwe-n-ubuyobozi-bwa-apr-fc-yafashije-abagizweho-ingaruka-n-ibiza-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)