Ibigaragara kuri World Prison Brief, u Rwanda ni igihugu cya 24 mu kugira abantu benshi bari muri gereza, rukaba urwa gatanu ku mugabane wa Afurika. Ni raporo yo muri Mata ya 2022. Gusa uru rubuga rwanditse ko mu 2021 u Rwanda rwari rufunze abantu 76 099. Ibi bivuze ko mu bantu 100, 000 hafunzwe 580.Â
Urubanza rw'umuntu umwe ruramutse rumara imyaka 2 rutarangira, nibura abasaga ibihumbi 11 bari bategereje kuburana mu mizi mu 2022 byazafata imyaka ibihumbi 25 kugira ngo bose bahabwe ubutabera. Ariko hari n'abashobora gutabaruka bataburanishijwe ngo bahabwe ubutabera.
Impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu ntizihwema kugaragaza ko kuba igisubizo cya mbere na nyuma ku wakoze icyaha mu Rwanda ari ugufungwa, ari ikibazo gikomeye ku butabera no kuri sosiyete muri rusange.
Indi mpamvu ituma muri gereza zo mu Rwanda harimo abantu benshi ni uko hari abo inkiko zitegeka ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo ariko ugasanga bamaze imyaka ibiri cyangwa itatu urubanza mu mizi rutaraba cyangwa rutarapfundikirwa ngo umuntu akatirwe cyangwa arekurwe. Ibi hari ubwo bibyara akarengane k'ubutabera, aho umuntu akatirwa igihe gito ugereranyije n'icyo yafunzwe.
Umuyobozi w'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, na we yagize ati 'Inzego z'ubutabera nk'ubushinjacyaha kimwe n'inkiko si shyashya kuko zishyira imbere gufunga kandi ubusanzwe ihame ari uko ucyekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.'
'Njyewe kugeza uyu munsi birangora kumva ko umuntu yatanze ingwate kandi ifatika ugakomeza ukamufunga kandi ukamufungana n'umutungo we. Ubwo se ibyo bintu birumvikana, ntabwo nafata nk'umuntu ushinjwa iterabwoba ni urugero, uwishe umuntu cyangwa umuntu uhungabanya umutekano mu nzego z'igihugu ngo mvuge ngo nimumufungure! Mbese hari ibyaha bikomeye cyane ariko hari n'ibindi ureba ugasanga atari ngombwa.'
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha ryo mu 2019 niryo riteganya ko, ukekwaho icyaha ashobora kurekurwa by'agateganyo agakurikiranwa adafunze ariko kandi rikaba rinateganya ibyo agomba kubahiriza kugira ngo abyemererwe.
ABAMUSANZE MURI GEREZA BARATASHYE
Ubushinjacyaha buvuga ko zimwe mu mpamvu zikomeye zituma benshi batarekurwa ngo bakurikiranwe badafunze harimo ko bashobora kurekurwa bakajya hanze bakaba basibanganya ibimenyetso cyangwa bakaba bashyira igitutu ku batangabuhamya.
Kugira ngo ugikurikiranyweho icyaha arekurwe by'agateganyo akurikiranwe adafunzwe, itegeko riteganya ko hari ibyo agomba kubahiriza harimo gutanga ingwate, kwakwa ibyangombwa, kutarenga aho yemerewe kugera, guhora yitaba urwego rwamuhaye ubwo burenganzira mu gihe yategetswe n'ibindi.
Mu mwaka wa 2019/2020 inkiko zarekuye by'agateganyo abagera kuri 283 bagakomeza gukurikiranwa badafunze.
Hakwiye ikibatsi mu buryo bushya bwo gufunga
Hashize imyaka 10 hategerejwe iteka rya Perezida wa Repubulika rigena gukora imirimo nsimburagifungo ifite inyungu rusange, kuba ritarasohoka bituma inkiko zitayikatira abantu ahubwo zigahitamo kubafunga.
Perezida wa Komisiyo y'imibereho y'abaturage muri Sena y'u Rwanda, Umuhire Adrie, ubwo hamurikwaga raporo ku bucucike muri za gereza mu 2022, yavuze ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bwo gukora igihano cy'imirimo y'inyungu rusange mu cyimbo cy'igifungo, byaba bigaragara nk'ibyatanga umuti urambye kuri iki kibazo.
Yagize ati "Indi ngamba ni ugukurikirana ukekwaho icyaha hakoreshejwe ikoranabuhanga atari muri gereza. Indi ni ugutanga igihano cy'inyungu rusange kuko urebye itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya igihano cy'inyungu rusange kizagenwa n'iteka rya Perezida".
Senateri Mureshyankwano Marie Rose ati "Bamwe mu baturage bacu hari abagifite imyumvire y'uko umuntu guhanwa ari uko yaba afunzwe gusa. Rero bizasaba ko inzego zifatanya kugira ngo bigishe abanyarwanda kumva ko umuntu ashobora gukora icyaha agahanishwa ikindi gihano kitari ugufungwa harimo ibiteganyijwe mu ngamba Guverinoma yafashe birimo; kuba yacibwa ihazabu".
Itegeko risaba abashinjacyaha ko mbere yo gufunga by'agateganyo, ubanza ugatekereza niba ari bwo buryo bwonyine ufite kugira ngo uzagere ku butabera. Amategeko ateganya uburyo ushobora gukatirwa igihano kitari igifungo, uburyo ushobora gukora igice kimwe cy'igifungo ubundi ugafungurwa, uburyo ushobora gukora imirimo nsimburagifungo n'ibindi nk'ibyo.
![]()
Iyi raporo yerekana ko u Rwanda ari urwa 2 mu kugira abagororwa benshi ku isi
Izindi ngamba zo kugabanya umubare munini w'abafunze, ni ugutanga imbabazi no gufungura by'agateganyo imfungwa n'abagororwa bujuje ibisabwa n'amategeko. Nibura abagororwa 4,263 barekuwe by'agateganyo hagati ya 2014 na 2018 ndetse abandi 116 bahabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika hagati ya 2011 na 2019.
URUBANZA RUMAZE GUSUBIKWA INSHURO 5
Umubare w'abantu bafungiye muri gereza zo mu Rwanda ukomeje kwiyongera umunsi ku munsi n'ubwo hari ingamba Guverinoma ikomeje gushyiraho hagamijwe kugabanya ubucucike muri gereza.
Imibare iheruka y'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Igorora, igaragaza ko abantu 89.034 aribo bafungiye muri gereza 13. Ni ubwiyongere bukabije kubera ko mu 2022, bari 85,000.
Hari ingamba zashyizweho zirimo gufungura abantu by'agateganyo mbere y'uko barangiza ibihano byabo kubera ko baba baragaragaje imyitwarire myiza iganisha ku guhinduka no kwitandukanya n'ibyaha baba barakoze mbere.
Nko mu 2022, hari abafungwa 2.617 barekuwe muri ubwo buryo ndetse imibare yerekana ko muri uyu mwaka hamaze kurekurwa abagera kuri 381.
Hari n'ubundi buryo bw'ubwumvikane ku kwemera icyaha ku bihano aho umuburanyi cyangwa ukurikiranyweho ibyaha ashobora kwemera ibyaha ashinjwa akaba yarekurwa. U Rwanda rwatangije iyi gahunda izwi nka plea-bargaining mu Ukwakira 2022.
Muri ubu buryo imibare igaragaza ko abagera kuri 621 aribo bamaze kurekurwa.
Ubundi buryo bufasha mu kugabanya ubucucike mu Magororero ni imbabazi zitangwa n'Umukuru w'Igihugu aho agenda atanga imbabazi ku bafungiye ibyaha bitandukanye ariko batararangiza ibihano.
LETA YAMENYE KO TITY BROWN AMAZE IMYAKA 2 MURI GEREZA
Umuvugizi wa RCS, SP Daniel Rafiki Kabanguka, yabwiye New Times ko ubwiyongere bw'abantu bajyanwa mu Magororero budasobanuye ko ingamba zashyizweho mu kugabanya ubucucike zidatanga umusaruro.
SP Kabanguka asobanura ko n'ikimenyimenyi ubucucike bwavuye ku 170% bwariho mu myaka yashize none ubu bukaba bugeze ku 140%. RCS igaragaza ko kugeza ubu mu bafunzwe, harimo 12.501 bakirimo kuburana, bivuze ko baba bashobora kuba abere bagataha cyangwa bahamwa n'ibyaha bagafungwa.
Ese kuki urubanza rwa Tity Brown rugiye gufunga imyaka 2 ruburanwa?
Ishimwe Thierry uzwi nka Tity Brown mu mwuga wo kubyina yatawe muri yombi ku itariki 10 Ugushyingo 2021. Ku itariki 18 Ugushyingo 2021 yaburanye ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Ku itariki 22 Ugushyingo 2021 yahamijwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.Â
Urubanza rwasubitswe inshuro 6 zirimo iya mbere igihe Me Mbonyimpaye Elias yari atarabona dosiye kuko yari umunyamategeko uje kuburana urubanza mu mizi mu gihe umunyamategeko waburaniye Tity Brown ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo yari yikuye muri dosiye.Â
Inshuro ya kabiri habayeho ko Umucamanza ajya ku ishuri. Impamvu ya Gatatu urubanza rwari rwashyizwe ku munsi wahuye n'itariki 01 Gashyantare basanga umunsi wabaye ari muri Weekend noneho bahindura itariki.
Impamvu ya kane ni igihe dosiye yaburaga mu rubanza mu gihe hari haburanishijwe imanza 10 kuri uwo munsi. Impamvu ya Gatanu rwasubitswe hategerejwe raporo ya DNA. Impamvu ya Gatandatu rwasubitswe bitewe nuko habonetse ibimenyetso bishya by'amashusho ya Tity Brown ari kubyinana na Mpinganzima Joyeuse.Â
Ku itariki 20 Nyakanga 2023 Tity Brown yaburanye mu mizi ariko Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo ya DNA itagomba kugenderwaho ahubwo bakazumva abatangabuhamya.
Ku itariki ya 22 Nzeri 2023 urubanza rwasubiye ibubisi ruzaburanwa ku bimenyetso bishya byongewe muri dosiye. Umunyamategeko wa Tity Brown, Me Mbonyimpaye Elias yaganiriye na InyaRwanda, agaragaza inzitizi ziri muri uru rubanza.
TITY BROWN YAGARAGAJE KO ARENGANA
Yagize ati: 'Ubushinjacyaha bwategetse ko Ishimwe Thierry ajya gupimwa DNA ku itariki 03 Gicurasi 2023 noneho ibizami biboneka ku itariki 19 Gicurasi 2023. Ubushinjacyaha bwashyize raporo muri dosiye noneho ku itariki 20 Nyakanga 2023 tuburana kuri DNA basanze uturemangingo ndangasano twa Tity Brown tudahura n'inda ya Mpinganzima Joyeuse ahubwo inda ni iya Mpinganzima Joyeuse'.
DNA ZARI KAMARAMPAKA ZATEWE IPINE
Ibimenyetso bishingirwaho mu guhamya icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure ni ibihe?
Me Mbonyimpaye Elias yabwiye InyaRwanda ko ikimenyetso cya mbere ari ukuba bigaragara ko uwasambanyijwe ari umwana. Kuri iyi dosiye hano icyangombwa kirahari cyerekana ko uriya mukobwa yari umwana.Â
Ikindi kimenyetso ni uko biba bigaragara ko yasambanyijwe. Hano harebwa raporo ya muganga mu gihe kitarenze amasaha 24 kuko bapima amatembabuzi y'umukobwa bigahuzwa n'umusore. Iyo bitinze iyi raporo ntiboneka.
TITY BROWN IBYE BIRIMO AMAYOBERA
Hano rero uyu mukobwa yari amaze amezi hafi 2 yarasamye bivuze ko iyi raporo itaboneka ariyo mpamvu hapimwe DNA. Ikimenyetso kindi ni ubuhamya bw'ababibonye. Hano uriya mukobwa ni we watanga ubuhamya kuko nta wundi muntu wari uhari asambanywa ndetse n'ubuhamya bwa mama we nabwo Ubushinjacyaha buvuga ko buzitabwaho.Â
Umunyamategeko wunganira Tity Brown avuga ko: 'Ingingo ya 107 y'itegeko No 027/2019 ryo ku wa 19/9/2019 ryerekeye imiburanishirize y'Imanza z'inshinjabyaha ivuga ko Ubushinjacyaha n'uregera indishyi nibo bagomba gutanga ibimenyetso by'ibyo buregera noneho uregwa yiregura iyo bya bimenyetso bihari. Ingingo ya 3 y'itegeko ryerekeye ibimenyetso n'itangwa ryabyo
Itegeko N0 015/2004 ryo ku wa 12/6/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n'itangwa ryabyo ivuga ko buri muburanyi yerekana ukuri kw' ibyo aburana. Ingingo ya 4 ikavuga ko urukiko ruca urubanza rushingiye ku bimenyetso bihwanye na kamere y'ikiburanwa ari yo mpamvu asanga ariya mashusho ya Tity Brown ari kubyina ntaho ahuriye n'icyaha akurikiranyweho.'.Â
Akomeza ati: 'Ubushinjacyaha rero bwagaragaje imvugo ya Mpinganzima Joyeuse, imvugo ya nyina kandi rwose itegeko rivuga abatangabuhamya bari bahari icyaha gikorwa. Raporo ya muganga y'uko inda yakuwemo kuko yaratwise n'icyemezo cy'amavuko. Ubushinjacyaha nibwo bwatanze ikitwa manda d'extraction hategekwa ko Tity Brown ava mu igororero rya Mageragere aza muri RFI hapimwa DNA.
TITY YONGEYE KUGIRA ICYIZERE ABONYE KO ABANTU BAKIMUTEKEREZA
Umuburanyi yitaba hari aho Ubushinjacyaha bushaka kumujyana. Raporo yafashwe kuri 03-5-2023 isohoka kuri 19-5-2023 Ishyirwa muri dosiye ku itariki 23-5-2023 urubanza ruburanwa ku itariki 20-7-2023. Ingingo ya 111 ivuga ko gushidikanya birengera uregwa
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'Imanza z'inshinjabyaha mu ngingo ya 111 ivuga ko iyo ibimenyetso byivuguruza byerekeye ikiregerwa cyangwa se icyaha, ukirikiranyweho gukora icyaha aba umwere. Gushidikanya birengera uregwa'.Â
Urubanza rwa Ishimwe Thierry ruzasubukurwa ku itariki 13 Ukwakira 2023 saa saba z'amanywa.