Waserutse neza- Minisitiri Munyangaju Mimosa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri Mimosa ari mu bihumbi byitabiriye gusoza iri serukiramuco mu gitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023. Cyaririmbyemo Tyla wo muri Afurika, Davido na Tiwa Savage bo muri Nigeria.

Ni ubwa mbere Tyla na Tiwa Savage bari baririmbiye i Kigali, ariko ni ku nshuro ya gatatu Davido yataramiye i Kigali.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, Minisitiri Mimosa yagaragaje ko yashimishijwe no kwihera ijisho igitaramo cya Davido muri BK Arena. Avuga ko indirimbo zakorewe muri Nigeria, zatanze ibyishimo muri iriya nyubako y'imyidagaduro.

Yashimye abateguye Giants of Africa ku bwo 'kuyisoza neza'. Abwira Bruce Melodie ko yaserutse neza, kandi ko atewe ishema nawe. Ati 'Bruce Melodie waserutse neza. Ntewe ishema nawe.'

Nyuma y'iki gitaramo, Bruce Melodie yatahanye urwibutso rudasaza kuko yahuye imbona nkubone na Perezida Kagame ku nshuro ye ya mbere.

Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda waririmbye muri iri serukiramuco nyuma ya Massamba Intore wahuriye ku rubyiniro na Diamond na Sherrie Silver mu gitaramo cyafunguye iri serukiramuco ry'umuryango 'Giants of Africa' bizihizaga imyaka 18.

Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu gihe cy'isaha irenga. Yacurangiwe na Symphony Band, itsinda rimufasha cyane mu bitaramo bikomeye, yaba mu Rwanda no mu mahanga.

Yaririmbye indirimbo ye nka 'Saa Moya', 'Akinyuma', 'Henzapu' n'izindi zakomeje urugendo rw'umuziki amazemo imyaka irenga 10.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, uyu muhanzi yagiye guhura na Perezida Kagame wari muri iki gitaramo n'umuryango we.

Amashusho yasohoye amugaragaza ari kumwe na Perezida Kagame ndetse na Masai Ujiri washinze Giants of Africa, umuryango uteza imbere urubyiruko rufite impano mu mukino wa Basketball.

Bruce Melodie ubarizwa muri 1:55 Am yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko 'Umenya ko wakoze akazi neza iyo Umuyobozi ukomeye muri Afurika abishimangiye/Abyemeje. Wakoze Perezida Paul Kagame.'

Uyu mugabo w'i Kanombe yashimye kandi ikipe ngari itegura Giants of Africa yamuhaye akazi akabasha kuririmba muri iri serukiramuco rikomeye muri Afurika. Hari amakuru avuga ko yishyuwe Miliyoni 30 Frw kugirango abashe kuririmbamo.

Bruce Melodie yavuze ko iki gitaramo ari icy'urwibutso, kandi ari kimwe 'cyo kwandikwa mu bitabo' abashije kuririmbamo.

Minisitiri Mimosa yabwiye Bruce Melodie ko yanyuzwe n'uburyo yaserutse muri iki gitaramo


Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi muri iki gitaramo atanga ibyishimo bisendereye 


Bruce yaririmbye muri iki gitaramo nyuma yo gusohora indirimbo yise 'Azana'


Bruce yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda waririmbye muri Giants of Africa



Bruce Melodie yakabije inzozi ze ahura na Perezida Kagame ku nshuro ye ya mbere


BRUCE MELODIE YISUNZE INDIRIMBO ZE ZAKUNZWE YATANZE IBYISHIMO KU RUBYINIRO

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Giants of Africa


AMAFOTO: Freddy Rwigema&Serge Ngabo-InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133375/waserutse-neza-minisitiri-munyangaju-mimosa-abwira-bruce-melodie-nyuma-yigitaramo-amafotov-133375.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)