Dr. Tiwa Savage yijeje kongera gutaramira i K... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umwe mu bakobwa bahiriwe n'umuziki, ndetse benshi bamufata nk'umwamikazi w'injyana ya Afrobeat ku Mugabane wa Afurika.

Ijwi rye, uburanga bwe, ubuhanga agaragaza ku rubyiniro birimo kubyina n'ibindi biri mu bituma atumirwa mu bitaramo bikomeye ku Isi.

Aherutse kuririmba mu muhango wo kwimika Umwami Charles w'u Bwongereza, ndetse bivugwa ko yishyuwe arenga Miliyari 1.2 Frw. 

Biravugwa ko i Kigali yishyuwe Miliyoni 150Frw, ariko hari n'abavuga ko yahawe Miliyoni 70 Frw.

Uyu mugore wavutse ku wa 5 Gashyantare 1980, niwe washyize akadomo ku iserukiramuco 'Giants of Africa' ryari rimaze igihe ribera mu Rwanda.

Ryasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 mu gitaramo cyabereye muri BK Arena.

Asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime, uririmba indirimbo ze mu Cyongereza ndetse no muri Yoruba. Kandi amaze kwegukana ibikombe bikomeye mu muziki.

Ubwo yari imbere y'ibihumbi yaririmbiye muri iriya nyubako, Tiwa Savage yavuze ko 'ntewe ishema no gutaramira bwa mbere i Kigali'.

Avuga ko yashimishijwe cyane no gutaramira ibihumbi by'urubyiruko 'biganjemo cyane abakobwa n'abagore'. Ati 'Murasa neza, mwikomere amashyi'.

Tiwa Savage wabaye mu Bwongereza kuva ku myaka 11 y'amavuko ari n'aho yize amashuri yisumbuye, yabajije abitabiriye iki gitaramo niba bashaka ko azongera gutaramira i Kigali bose basubije mu ijwi ryo hejuru ko bamwiteguye. Ati 'Nzagaruka.'

Tiwa yabaye igihe kinini umuririmbyi wa George Mary J. Blige wamamaye cyane mu muziki, amufasha mu miririmbire (Backup Vocals).

Muri iki gitaramo yagowe cyane n'urubyiniro, kuko atabonye uko yisanzura ngo abyine nk'uko asanzwe abikora. Ariko igihe gito yari afite yagikoresheje neza.

Tiwa Savage ari mu bahanzi bahatanye muri The X Factor. Ndetse afite Impamyabumenyi y'umuziki yakuye muri Berklee College Music.

Mu 2009 yasinye mu inzu ifasha abahanzi ya Sony/ATV Music, nyuma y'uko mu 2012 atangira gukorana na Mavin Records.

Mu 2018 yaciye agahigo ko kuba umugore wa mbere wegukanye igihembo muri MTV Europe Music mu cyiciro cya 'Best Africa Act'. Mu 2019 yatangaje imikoranire mishya na Universal Music Group nyuma yo kuva muri Mavin Records.

Ni umugore ufite indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye kandi mwiza. Nko mu 2020 yasohoye album ya gatatu iriho indirimbo zakunzwe nka 'Attention", "Dangerous Love", "Koroba", "Temptation" n'izindi.

Muri Nyakanga 2022, uyu mugore yahawe Impamyabumenyi y'Ikirenga y'icyubahiro 'PhD' yakuye muri Kaminuza ya Kent yo mu Bwongereza, ashimirwa uruhare rwe n'imbaraga ashyira mu rugendo rwe rw'umuziki.

Muri iyi Kaminuza ni nahoze Tiwa Savage yakuye Impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na 'Business Administration'.

Tiwa Savage yatangaje ko yitegute kongera gutaramira i Kigali, ni nyuma yo kubyinisha urubyiruko rwitabiriye 'Giants of Africa' 

Tiwa Savage yasohoye amashusho kuri konti ye ya Instagram ashimira uko yakiriwe Ati "Mwakoze Kigali."

Tiwa yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023 ahita ajya gusuzuma ibyuma yaririmbiyeho
Ubwiza bwe, uburyo yitwara ku rubyiniro, bituma Tiwa Savage akomeza kwigwizaho igikundiro
Tiwa Savage afite Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PhD' y'icyubahiro mu muziki
Tiwa yigeze kuvuga ko akiri muto yashyizweho iterabwoba mu Bwongereza bituma ahagarika ishuri





TIWA SAVAGE YATARAMIYE I KIGALI KU NSHURO YE YA MBERE YIMARA URUKUMBUZI

">

Kanda hano urebe uko Tiwa Savage yitwaye ku rubyiniro muri 'Giants of Africa'

AMAFOTO: Freddy Rwigema&Serge Ngabo-InyaRwanda.com

VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133373/dr-tiwa-savage-yijeje-kongera-gutaramira-i-kigali-amafoto-133373.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)