Perezida Kagame na Madamu bitabiriye igitaram... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri serukiramuco ryubakiye ku guteza imbere urubyiruko rwiyumvamo impano mu gukina umukino wa Basketball ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera.

Ni igitaramo kitabiriwe n'ibihumbi by'abantu, aho umuziki wa Nigeria wiganje cyane bituma benshi mu bakunzi b'injyana ya Afrobeat batahana ibyishimo.

Perezida Kagame yitabiriye iki gitaramo nyuma yo kwifatanya n'urubyiruko rwitabiriye iri serukiramuco mu muganda udasanzwe wo kubaka imwe mu mihanda ya Kaburimbo mu Kagari ka Mukoni mu Murenge wa Kigali, wabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu.

Nyuma y'iki gitaramo, Davido yatangaje ko atabona amagambo yakoresha yakumvikanisha neza uko yiyumva ashingiye ku rukundo yeretswe n'abafana be yataramiye i Kigali.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'If' ari mu bashyize akadomo ku iserukiramuco 'Giants of Africa' mu gitaramo gikomeye yakoreye muri BK Arena. Ni ku nshuro ya gatatu, uyu mugabo ataramiye i Kigali, kuko yahaherukaga mu 2014 no muri 2018.

Yaririmbye yiteguye kujya gutaramira mu Mujyi wa Detroit muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yifashishije konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abantu barenga Miliyoni 13, Davido yavuze ko atabona amagambo yakoresha asobanura urukundo yeretswe n'abanya-Kigali n'urubyiruko rwo mu bihugu 16 bitabiriye iri serukiramuco.

Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'Unavailable' yari i Kigali, kuva mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 17 Kanama 2023.

Muri iki gitaramo, Tiwa Savage yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere.

Ni umwe mu bakobwa bahiriwe n'umuziki, ndetse benshi bamufata nk'umwamikazi w'injyana ya Afrobeat ku Mugabane wa Afurika.

Ijwi rye, uburanga bwe, ubuhanga agaragaza ku rubyiniro birimo kubyina n'ibindi biri mu bituma atumirwa mu bitaramo bikomeye ku Isi.

Aherutse kuririmba mu muhango wo kwimika Umwami King III Charles w'u Bwongereza, ndetse bivugwa ko yishyuwe arenga Miliyari 1. Frw.

Uyu mugore wavutse ku wa 5 Gashyantare 1980, ni we washyize akadomo ku iserukiramuco 'Giants of Africa' ryari rimaze igihe ribera mu Rwanda.

Asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo, umukinnyi wa filime, uririmba indirimbo ze mu Cyongereza ndetse no muri Yoruba. Kandi amaze kwegukana ibikombe bikomeye mu muziki.

Ubwo yari imbere y'ibihumbi yaririmbiye muri iriya nyubako, Tiwa Savage yavuze ko 'ntewe ishema no gutaramira bwa mbere i Kigali'.

Bruce Melodie yabaye umuhanzi wa kabiri wo mu Rwanda waririmbye muri iri serukiramuco nyuma ya Massamba Intore wahuriye ku rubyiniro na Diamond na Sherrie Silver mu gitaramo cyafunguye iri serukiramuco ry'umuryango 'Giants of Africa' bizihizaga imyaka 18.

Bruce Melodie yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu gihe cy'isaha irenga. Yacurangiwe na Symphony Band, itsinda rimufasha cyane mu bitaramo bikomeye, yaba mu Rwanda no mu mahanga.

Yaririmbye indirimbo ye nka 'Saa Moya', 'Akinyuma', 'Henzapu' n'izindi zakomeje urugendo rw'umuziki amazemo imyaka irenga 10.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, uyu muhanzi yagiye guhura na Perezida Kagame wari muri iki gitaramo n'umuryango we.

Tyla waririmbye muri iki gitaramo ni umukobwa ukiri muto wubakiye umuziki we ku njyana y'amapiano, akaba umuhanzikazi w'imyaka 21 y'amavuko. Â 

Mu Ukuboza 2022, yabwiye The Guardian ko yakuze akunda kuririmba, kandi ko mu bihe bitandukanye yaririmbiraga umuryango we kandi 'nkumva bizaba urugendo rwanjye'.

Uyu mukobwa avuga ko urukundo rw'umuziki rwaganje muri we kuva akiri muto, ku buryo yigeze kwegeranya amafaranga akora studio y'umuziki mu rugo, ayikoreramo zimwe mu ndirimbo yumvishaga abavandimwe be, izindi akazasingiza inshuti ze yifashishije Instagram.

Yavuze ko kuva afite imyaka 18 yataramiraga cyane cyane mu mashuri yizemo. Uyu mukobwa wo muri Afurika y'Epfo, yavuze ko akimara kubona umujyanama ari bwo yatangiye urugendo rw'umuziki mu buryo bw'umwuga.

Aherutse gusohora indirimbo yise 'To Last'. Yasobanuye ko ishingiye ku nshuti ye y'umusore yatandukanye n'umusore ikamuganiririza iyo nkuru, kandi ko yamufashije gusohoka muri ibyo bihe by'akababaro.

Yavuze ko muri iki gihe ari gukora ku mishinga y'indirimbo n'abahanzi barimo Kiki Stewart, Ron James, P Prime, Lojay ndetse na Ayra Starr. Â 


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cyashyize akadomo ku iserukiramuco 'Giants of Africa'





Madamu Jeannette Kagame yihereye ijisho igitaramo cya Davido, Tiwa Savage, Bruce Melodie na Tyla muri BK Arena


Bruce Me yakabije inzozi nyuma yo guhura na Perezida Kagame


Masai Ujiri [Uri iburyo] washinze Giants of Africa Â 


Perezida Kagame ubwo yari muri BK Arena akurikirana igitaramo cy'aba bahanzi bakomeye mu muziki

 

Ibihumbi by'urubyiruko bari bakoraniye muri BK Arena 


Davido yari yitwaje umucuranzi wa Saxophone wanyuze benshi muri iki gitaramo cyihariye 


Tiwa Savage yataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere 


Ikipe ngari yagize uruhare mu itegurwa rya Giants of Africa yashimiwe 


Umuhanzikazi Tyla ugezweho muri iki gihe mu njyana ya amapiano yataramiye i Kigali









Itsinda ry'abasore n'inkumi ryafashishije Davido ku rubyiniro



KANDA HANO UREBE UKO TIWA SAVAGE YIGARAGAJE MURI IKI GITARAMO

">

AMAFOTO: Village Urugwiro-Flicker



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133377/perezida-kagame-na-madamu-bitabiriye-igitaramo-cya-davido-tiwa-na-bruce-melodie-amafotovid-133377.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)