Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari igihe Ingabire Victoire abona yandika amateshwa agakwirakwiza mu binyamakuru bishakira indonke mu gusebya u Rwanda nawe akagirango yageze iyo ajya ni umuntu ukomeye.

Kwandika inkuru mbi ku Rwanda niyo yakwandikwa n'umurwayi nka Barafinda dore ko utanga ingingo ushaka gutambutsa ubundi bakakwandikira.

Mu nkuru aheruka gutangaza mu Kinyamakuru Daily Maverick kimenyereweho gutambutsa inkuru zisebya u Rwanda, ntacyo ivuze kuko nurwo rubyiruko uvuganira ntacyo urumariye usibye kurushora mu ingengabitekerezo no kurwohereza mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo harimo na FDLR.

Wigira intama kandi uri ikirura ushaka kwerekana ko uri umunyapolitiki nyamara nta shyaka cyangwa ishyirahamwe rizwi ku mugaragaro uyoboye ahubwo uri umunyabyaha wakatiwe n'inkiko ukaba uri hanze ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.

Iyo habaye ikintu cyose ku Rwanda yaba ari raporo y'inzego z'u Rwanda. Ingabire ayamaganira kure, yaba raporo ivuga neza u Rwanda nabwo bikaba uko. Ariko iyo ari raporo yakozwe n'abari mu murongo nkuwe, ahita ayikwirakwiza vuba na bwangu. Agakoramo inyandiko. Mu gihe u Rwanda rugiye kujya mu matora umwaka utaha, igihe cy Ingabire cyo gusakuza cyageze. Aztanga interview hirya no hino no gusohor inyandiko zanditswe n'interahamwe zo muri FDU Inkingi mu izina rye.

Muri Nyakanga 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hafashwe icyemezo cyiswe 'Deparmehutisation'. Icyo cyemezo ni ugucibwa muri politiki kwa MRND/CDR n'amashyaka yari ayishamikiyehoy nka PECO, PADER, PARERWA yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu ntangiro za 2003, nyuma y'imyaka hafi icyenda, ishyaka MDR ryakoraga nka PARMEHUTU naryo ryaraciwe n'ubwo byatinze.

Ayo mashyaka uko yavuzwe, yaciwe kubera ingengabitekerezo yagenderagaho. Guhindura izina kwa MRND/CDR igahinduka RDR yayobowe na Ingabire Victoire bwacya ikabyara UFDR ikaza kwihindura FDU-Inkingi ukumva mu gitondo yabaye DALFA Umulinzi.

MRND yo mu 1975 yahinduye inyito mu 1991 iguma ari MRND (ivuguruye) hiyongereyemo ubukana bw'ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu mwaka w'1992 MRND ibyara CDR, muri 1993 havuka impuzabugome bwiswe Hutu-Pawa. Mu 1994 Hutu-Pawa ikora Jenoside yateguye yibwira ko ari yo nzira yo kugira ubutegetsi. Baratsindwa.

Iyo Pawa, cyane cyane abagize uruhare mu gushingwa kwa CDR, n'aba CDR nyirizina, mu 1995 bashinze 'Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda' (RDR) icyura 'Impunzi na Demokarasi'. Kubera ko gucyura impunzi byarangiye mu 1997, bakomeje kwitwa ko bazacyura impunzi basanga ntacyo bivuze.

Ingabire Victoire ntiwamuvuga utavuze MRND/CDR kuko ninko kuvuga inkomoko yawe ukirengangiza Sogokuru ndetse na Sogokuruza wawe.

MRND/CDR bamaze kurimbura Abatutsi (babyitaga gukora) bagombaga guhindura umuvuno bagashaka irindi zina (RDR) ndetse n'abayobozi batari bazwi, bityo bahitamo Ingabire Victoire kuko we atari mu Rwanda muri 1994. Ariko ikigaragara ntaho Ingabire ataniye n'amazina yakoze Jenoside, impamvu nyamukuru bamuhisemo nuko atari mu Rwanda.

Mu mwaka w'2003, RDR ihinduka 'Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda' (RDR), ivana gahunda yo gucyura impunzi mu nyito iyisimpuza 'Repubulika' cyakora inyito mu magambo ahinnye ikomeza kuba RDR. Icyo gihe cyo kwinjiza 'Abaharanira Repubulika' mu nyito RDR yayoborwaga na Ingabire Victoire.

Mu ngengabitekerezo ya MDR, CDR, MRND, RDR na FDLR amagambo 'Abaharanira Repubulika' na 'Demokarasi' ntibisobanura Repubulika na Demokarasi y'abanyarwanda. Ahubwo, bivuga ubutegetsi bw'Abahutu gusa kandi b'indobanure. Si na 'Repubulika' na 'Demokarasi' nkuko bizwi ahandi.

Uko RDR iyoborwa na Ingabire na Ndereyehe yahinduye izina hakavanwamo 'Impunzi' ni nako MRND yabigenje mu 1991. MRND yo mu 1975 yari 'Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement'. Ijambo 'révolutionnaire' rivamo risimburwa na 'Abaharanira Repubulika' na 'Demokarasi', bituma MRND nshya iba 'Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Développement'. Itandukaniro rya MRND na MDR, mu nyito ni uko hamwe harimo 'National' na 'Développement'.

Uwo mukino w'amagambo ahishahisha ingengabitekerezo y'ivangura na Jenoside unayibona aho l'Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) bakuraho ijambo 'Rwandaise' ahasigaye 'Union' igasimburwa na 'Unifiées' iza nyuma ya 'Forces Democratiques' bikabyara FDU hiyongereyeho Inkingi none ubu tukaba dufite DALF Umulinzi.

Guhindura amazina ingengabitekerezo ikaba ya yindi ntacyo bivuze. FDU-Inkingi ikwiye gucibwa muri politiki, no kuyamamaza bikaba icyaha kuko n'amategeko arahari. Ntibizaba ari ubwa mbere ntibikwiye no kuba ubwa nyuma. Amateka y'u Rwanda afite umwihariko muri Africa ariko si ku isi. Kureka FDU-Inkingi n'abayamamaza bakidegembya ni ukwibagirwa vuba.

Mu Rwanda rw'ubu ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside, Ingabire azarureba nta rubuga rwa politiki afite kuko politiki ye ibarizwa muri Hutu Power.

The post Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ubanza-ingabire-victoire-yariyibagiwe-reka-tumwibutse-uwo-ari-we/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubanza-ingabire-victoire-yariyibagiwe-reka-tumwibutse-uwo-ari-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)