Umuryango wa Rayon Sports urimo Kigali Boss B... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 25 Kanama 2023 bibera ku Kimihurura. Ibi birori byabyitabiriwe n'abantu batandukanye barimo abakunda Rayon Sports ndetse n'abayobozi bayo.

Ibikombe bishimiraga ni 3, harimo igikombe cy'Amahoro begukanye mu mwaka ushize w'imikino batsindira APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0. 

Icya 2 ni icy'ikipe y'Abagore cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri begukanye mu mwaka ushize w'imikino. Naho icya 3 ni cyo baheruka kwegukana cya Super Cup ya 2023 batsinze APR FC ibitego 3-0.

Abakunzi ba Rayon Sports bari batumiwe muri ibi birori bashimiye ubuyobozi bw'umuryango n'ikipe ku mbaraga zakoreshejwe ngo ibi bikombe biboneke ndetse banavuga ko bagomba kwitwara neza kurushaho mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 haba mu bikombe bikinirwa imbere mu gihugu no mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Usibye ibyo kandi aba bakunzi ba Rayon Sports bakusanyije amafaranga yo guha ikipe agera kuri miliyoni 32 z'amanyarwanda. 

Abakobwa bari mu bagezweho mu Rwanda bagize itsinda rya Kigali Boss Babes baherukaga gutangaza ko bafana Rayon Sports bakaba bari banatumiwe muri ibi birori, nabo batanze miliyoni 2 z'amanyarwanda. Nk'uko bigaragara mu mafoto Alliah Cool na Queen La Douce nibo bonyine bo muri iri tsinda bari bahari. 

Nubwo abakunzi ba Rayon Sports bakusanyije miliyoni 32 z'amanyarwanda, gusa ikipe yo yerekanye ko nibura ikeneye miliyoni 68 z'amanyarwanda kugira ngo irusheho kuzitwara neza.


Bamwe mu bagize Kigali Boss Babes bari kumwe na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli bifotozanya ibikombe 


Umuryango mugari wa Rayon Sports wakoze ibirori byo kwishimira ibikombe 3 baheruka kwegukana 



Byari ibirori by'agatangaza ubwo Rayon Sports yishimiraga ibikombe bitatu yegukanye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133630/umuryango-wa-rayon-sports-urimo-kigali-boss-babes-wakoze-ibirori-byishimira-ibikombe-banak-133630.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)