Milliyoni zikenewe kugirango ikipe ya Rayon Sports ikine umukino wa CAF Confederation Cup zakanze abantu bamenyeraga iyi kipe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Milliyoni zikenewe kugirango ikipe ya Rayon Sports ikine umukino wa CAF Confederation Cup zakanze abantu bamenyeraga iyi kipe

Ikipe ya Rayon Sports mu ijoro rya cyeye abakunzi bakadasohoka bahuriye muri Grand Night bishimira ibikombe batwaye umwaka ushize. Muri uyu muhuro hatangiwemo Milliyoni zigera kuri 32 ariko izikenewe kugirango hategurwe umukino wa CAF Confederations Cup wakanze abantu.

Mu minsi iri imbere ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa mbere muri CAF Confederations Cup nyuma yo kudakina umukino wa mbere w'ijonjira ry'ibanze. Uyu mukino ugomba gutegurwa na Milliyoni 68 nkuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabitangaje.

Aya mafaranga ni menshi cyane ariko ikipe ya Rayon Sports kuba ari ikipe ikomeye ndetse ifite abafana benshi agomba kuboneka kuko abafana bayo baba bakeneye ibyishimo niyo mpamvu hagomba gutegurwa umukino mu buryo bwose bishoboka.

 



Source : https://yegob.rw/milliyoni-zikenewe-kugirango-ikipe-ya-rayon-sports-ikine-umukino-wa-caf-confederation-cup-zakanze-abantu-bamenyeraga-iyi-kipe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)