Abakirisitu bafashwe bazerera mu muhanda bavuga ko isi igiye kurangira aho bemezaga ko basanze Yesu, bagejejwe imbere y'urukiko - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakirisitu bafashwe bazerera mu muhanda bavuga ko isi igiye kurangira aho bemezaga ko basanze Yesu, bagejejwe imbere y'urukiko.

Ku wa 22 Kanama 2023 abantu batanu bagejejwe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Kabarondo baburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, aho ubushinjacyaha bwasabye ko abo bantu bakomeza gufungwa indi minsi 30 ngo kuko iperereza rigikorwa ku byaha bashinjwa.

Amakuru y'ifatwa ryabo yamenyekanye ku wa 30 Nyakanga 2023.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko hafashwe 41, barabajonjora, ku murenge hagerayo 31, na bo barabajonjora hasigara 5 akaba ari bo bageze mu rukiko rw'Ibanze rwa Kabarondo, harimo abagore babiri n'abagabo batatu.

Aba batanu bashinjwa kurwanya ububasha bw'amategeko no Kwirengagiza inshingano z'umubyeyi cyangwa umwishingizi nta mpamvu.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha babikoreye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagari ka Byimana, Umudugudu wa Nyamata ho mu Ntara y'Iburasirazuba.

Ubushinjacyaha ni bwo bwabanje gusobanura ko abaregwa bakoresheje indangururamajwi nta burenganzira, kwita Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi Babuloni kubera kwifatanya na Leta, kuvuga ngo gukaraba mu ntoki ari ukuramya igishushanyo cy'inyamaswa, kudatanga ubwisungane mu kwivuza, kutajya mu makoperative.

Ubushinjacyaha, cyane bwashingiye ku ibazwa ryakozwe kuri aba bakekwaho ibyaha ubwo bari bamaze gutabwa muri yombi.

Yagiye akomoza ku nyandiko z'ibyo biyemereye bakanazisinyaho ubwo bari bamaze gufatwa.

Umushinjacyaha yashingiye ku rubanza rwigeze kuba mu rukiko rw'i Nyanza aho haregwaga abantu 19 bigometse ku butegetsi banga gahunda za Leta.

Ikindi kintu kitari kidasanzwe ni Raporo yakozwe n'Umukuru w'Itorero ry'Abadiventisiti Ignace Baturanyi, aho abo babarizwaga.

Iyi Raporo igaragaza ko abo bantu biyomoye, batuka Itorero ngo ni Babuloni.

Umushinjacyaha asaba ko bafungwa hanyuma dosiye yabo igakomeza gutunganywa hanyuma bakazaba baregera urukiko rubifitiye ububasha.



Source : https://yegob.rw/abakirisitu-bafashwe-bazerera-mu-muhanda-bavuga-ko-isi-igiye-kurangira-aho-bemezaga-ko-basanze-yesu-bagejejwe-imbere-yurukiko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)