Young Grace, Khalfan na Alyn Sano mu bazatarama mu bihembo bya 'Diva Beauty Awards' byahuye n'urusobe rw'ibibazo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo ku bantu bakora ibajyanye n'ubwiza harimo abagosha, abakora inzara n'ibindi aho ababiteguye bavuga ko bahuye n'ihurizo, bamwe bagiye bikuramo ryatangiye, aho ryagomba kubera bakahimwa ku munota wa nyuma.

Ni irushanwa ryiswe "Diva Beauty Awards" ryateguwe n'inzu ikora iby'ubwiza ya 'Diva House of Beauty' aho abahatana bashyizwe mu byiciro 9.

Ni ibihembi byagombaga gutangwa tariki ya 16 Nyakanga 2023 ariko biza kwimurirwa tariki ya 29 Nyakanga nabyo bikaba byarahavuye bishyirwa tariki ya 6 Kanama 2023, Madiva wateguye ibi bihembo avuga ko izo mpinduka zose zatewe n'imbogamizi zitoroshye bahuye nazo.

Ati 'Twashyizeho itariki ya 16 twamaze kumenyesha abahatana, ikintu cyaje kuba bamwe byagiye hanze batangira kugenda bivanamo, bamwe ngo ubu se koko ndajya guhangana n'uriya mwana, ubwo se antsinze? Batangira kuvuga ngo tugiye kuvamo, ngo kereka niba uzi ko igihembo uzakimpa. Nkababwira ko ari irushanwa uzahatana ari we uzatsinda, bamwe batangira kugenda bavamo biba ngombwa ko twongeramo abandi bigeze hagati, byabaye ngombwa ko twongeraho iminsi.'

Hongeyeho iminsi kugeza tariki ya 23 Nyakanga 2023 ni mu gihe igitaramo cyo gutanga Awards cyari giteganyijwe tariki ya 29 Nyakanga 2023 muri Mundi Center.

Cyaje gusbikwa ku munota wa nyuma kuko ahari kubera iki gitaramo haje kwamburwa uburenganzira n'Umujyi wa Kigali kubera urusaku babasubiza amafaranga yabo. Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba tariki ya 6 Kanama 2023 muri Kigali City Tower.

Biteganyijwe ko abahanzi Alyn Sano, Khalfan Govinda, Sintex, Young Grace na Buchaman ari bo bazasusurutsa abantu bazitabira ibirori byo guhemba abahize abandi mu by'ubwiza bya 'Diva Beauty Awards' ni mu gihe Dj Brianne afatanyije na Dj Clara bazaba bavangavanga imiziki.

Abahanzi bazaririmba mu ihembwa ry'ibi bihembo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/young-grace-khalfan-na-alyn-sano-mu-bazatarama-mu-bihembo-bya-diva-beauty-awards-byahuye-n-urusobe-rw-ibibazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)