Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023 nibwo hakinwaga imikino wa gatatu wo gusoza amatsinda, umwe mu mikino wakinwe ni uwahuje u Rwanda rwatsinzwe na Angola bari kumwe mu itsinda.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena ukaba wakurikiwe n'umukuru w'igihugu Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame akaba yari kumwe n'umukobwa we, Ange Kagame.

Uyu mukino ukaba warangiye Angola itsinze u Rwanda amanota 74 kuri 68, gusa uyu mukino nubwo utagenze neza ku ruhande rw'u Rwanda ntibyabujike ko iyi kipe ikomeza muri 1/4.

Ibi bivuze ko u Rwanda rwageze muri 1/4 rusanzeyo andi makipe azakina ku munsi wo kuwa Gatatu ndetse no kuwa Kane.

Gusa mbere y'uko iyi mikino ikinwa hazabanza gukinwa indi mikino izatanga andi makipe azagera muri 1/4.

Uko imikino izakinwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, hashakishwa amakipe azakina kimwe cya kane:

12PM: Angola v Guinea

3PM: Egypt v Senegal

6PM: Mozambique v Ivory Coast

9PM: Uganda v DR Congo

The post Afrobasketball: Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, u Rwanda rwabonye itike ya 1/4 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/afrobasketball-mu-mukino-wakurikiwe-na-perezida-paul-kagame-u-rwanda-rwabonye-itike-ya-1-4/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afrobasketball-mu-mukino-wakurikiwe-na-perezida-paul-kagame-u-rwanda-rwabonye-itike-ya-1-4

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)