Abakinnyi 14 barimo 8 bashya batangiye imyitozo muri AS Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2023-24 aho ku ikubitiro yatangiranye n'abakinnyi 14 barimo 8 bashya.

Ni imyitozo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023 aho yayobowe n'umutoza mukuru Casa Mbungo Andre.

AS Kigali yatangiye imyitozo nyuma y'andi makipe kubera kugira ibibazo mu buyobozi aho uwari umuyobozi wayo, Shema Fabrice yasezeye kubera ko Umujyi wa Kigali wayigeneraga amafaranga make.

Nyuma y'ibiganiro byagoranye Umujyi wa Kigali ufite iyi kipe mu maboko n'abayobozi iyi kipe yari isigaranye, wemeye gutanga amafaranga maze ikipe ikaba yasubukuye imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2023-24.

Yagaragayemo abakinnyi 6 bari basanzwe muri iyi kipe ni mu gihe abasigaye ari 9. Abakoze imyitozo bayobowe na Bishira Latif uzakomeza kuba kapiteni w'iyi kipe, Dusingizimana Gilbert, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya, Nyarugabo Moise, Rucogoza Eliassa na Akayezu Jean Bosco.

AS Kigali yamaze kugura abakinnyi 9 bashya muri bo 8 bakaba bakoze imyitozo uretse Ishimwe Fiston ukiri mu bizami bya Leta.

Abakoze ni Benedata Janvier, Kimenyi Yves, Ishimwe Saleh na Ndayishimiye Thierry bakiniraga Kiyovu Sports, Nishimwe Blaise wavuye muri Rayon Sports, Itangishaka Blaise wavuye muri APR FC, Cuzuzo Aime Gael na Hakizimana Abdoulkarim bavuye muri Gasogi United.

Muri iyi myitozo kandi hagaragaye abandi bakinnyi bashya nabo bakoze ariko batararangizanya n'iyi kipe basa n'abari mu igeragezwa barimo Sekamana Maxime wakiniye Rayon Sports na APR FC, Mico Justin wakiniye Police FC na Rayon hari kandi na Tuyishime Eric Congolais wakiniye amakipe arimo Rayon na APR FC n'andi, n'abandi.

Abakinnyi bakoze imyitozo ya mbere ya AS Kigali
Umutoza Casa Mbungo Andre ni we wayoboye iyi myitozo
Cuzuzo Aime Gael wavuye muri Gasogi United
Gilber asanzwe muri iyi kipe
Eliassa na we atangiye umwaka wa kabiri muri AS Kigali
Casa aha amabwiriza Benedata Janvier wagarutse muri AS Kigali
Ishimwe Saleh yakiniraga Kiyovu Sports
Akayezu Jean Bosco yahuriye ku mupira n'umunyezamu Cuzuzo Aime Gael
Nishimwe Blaise wavuye muri Rayon Sports
Kimenyi Yves mu myitozo ye ya mbere muri AS Kigali
Benedata Janvier wavuye muri Kiyovu Sports, yagarutse muri AS kigali yahozemo
Hakizimana Abdoulkarim wavuye muri Gasogi United



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-14-barimo-8-bashya-batangiye-imyitozo-muri-as-kigali-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)