Umwana yabaye Igitambo: Abayobozi bitabiriye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ibaruwa uyu muyobozi yandikiye Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze yavuze ko 'kuba yaragaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w'Abakono abyicuza kandi akaba abifata nk'ikosa rikomeye kuko bisubiza inyuma intambwe y'ubumwe n'ubwiyunge Abanyarwanda bamaze gutera'. 

Ati 'Ndicuza kuba tariki 9 Nyakanga naritabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Kinigi, ugamije gucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku moko. Muri uyu muhango nari umushyitsi mukuru, ni igikorwa gisubiza inyuma ibyagezweho mu kubaka ubumwe bw'abaturage. Ntabwo byari bikwiriye ko nyobora igikorwa nk'iki nk'umushyitsi mukuru.' Â 

Mu ibaruwa  yo kwegura  yagize ati'Nyuma yo kwitekerezaho cyane, nsanze ntakomeza inshingano nka Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu. Kubera izi mpamvu, ntanze ubwegure bwanjye. Ndongera kwicuza kubera aya makosa kandi nizeza ko nzakoresha uko nshoboye ngo ngarurirwe icyizere n'igihugu n'ubuyobozi bwacyo.'

Uyu  Â Andrew Rucyahana Mpuhwe Â  muri uyu muhango  wo Kwimika Umutware w'Abakono  yarikumwe  na Se umubyara ,Bishop John Rucyahana, Gitifu  w'Akarere ka Musanze, Kanayoge Alex ,Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda ndetse n'abandi bayobozi  barimo n'Abasirikare bakuru  ubu  bafunzwe.


Umuhungu wa Bishop Rucyahana yeguye 

Mu nama nyungurana bitekerezo  yahuje abanyamuryango ba FRP-Inkotanyi ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, yaba Kazoza Justin  Umutware  w'Abakono wimitswe,Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari  Esperance,Visi Meya Andrew Mpuhwe Rucyahana ndetse  na Se Bishop Rucyahana bose basabye imababazi  Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Chair Man wayo, Perezida Kagame  ndetse n'abanyarwanda muri rusange  Â ku bw'iki gikorwa gisubiza inyuma ubumwe bw'abanyarwanda bitabiriye.

Bishop John Rucyahana  yavuze ko na we yitabiriye  iki gikorwa , ariko iyo usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.

Ati 'Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire [...] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z'abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba abakono gusa.'

Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.

Ati 'Nabonye umugisha wo kugira ngo mbivuge mbwira abari bahari n'abantumiye, n'inshingano umutware w'abakono n'abakono bafite mu kubaka u Rwanda.''


Bishop John  Rucyahana  nawe yemeye amakosa asaba imbabazi

Gusa nyuma yo gusabira  imbabazi  imbere y'abantu, abitabiriye bakomeje gutakamba basamba Imabazi Perezida Kagame, Umuryango wa FPR-Inkotanyi  kuba baragize  ubushishozi buke bakitabira igikorwa gisubiza inyuma ubumwe bw'Abanyarwanda.

Hari amakuru avuga ko  mbere y'uko  umuhango nyirizina wo kwimika Umutware w'Abakono uba, hari indi nama yari  yahuje abantu benshi mu Murenge wa Kinigi ari naho byabereye.

Nyuma y'uko Umuryango FPR-Inkotanyi ushyize hanze Itangazo ryamagana iri yimikwa, rubanda nibwo batangiye kumenya ko  imibare yajemo ibihekane, ibintu byashimangiwe  n'imbabazi zasabwe ku ikubitiro na Gatabazi  Jean Marie Vianne  wagaragaje  yitabiriye uyu muhango ndetse anacinya akadiho.

Kugeza ubu  Perezida Kagame  nta kintu aravuga  ku bijyanye n'izi mbabazi  ziri gusabwa  ari naho benshi bakomeje  guhera bavuga ko  igisubizo gishobora  kuba nk'icyahawe Bamporiki Edouard  umwaka ushize ubwo yemeraga ko yakiriye indoke.

Ubwo yasabaga imbabazi , Perezida Kagame  yamusubije ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa bifasha.

Ugendeye ku gisubizo  cyahawe Bamporiki  ukagihuza n'umurengwe ndetse  no gushishoza guke byavuzwe  n'abasaba imbabazi  ndetse ukabihuza no kwigura  kwa Andrew Rucyahana ,nta gushidikanya ko Â  bamwe mu bayobozi bitabiriye  uyu muhango  ukuguru kumwe kuri mu biro  ukundi  kuri hanze.


Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari Esperance  yasabye imbabazi Perezida Kagame

Muri  iyi nama  nyungurana bitekerezo, mu batanze ikiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe. Yavuze ko kugira ngo iki gikorwa cy'abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.

Gen Kabarebe yavuze ko iyo buri wese amaze kumenya abe ,  aramutse ashaka kugira uwo yikiza Â  aribo yakoresha  agasenya igihugu, bityo ko ikintu cyose kibi cyangwa se  gifite imico  mibi ari ukukirandura kigitangira.

Ati''Ntabwo ari imikino ahangaha turavuga amaraso  y'Abanyarwanda, ari ayamanetse , ari ayazameneka ejo, tugomba kuva hano turi Serious, dufite  icyo dukuye hano mu mitwe yacu, ni ikihe dukemuye, ni ikibazo ki dukemuye cyashoboraga  kuzica abanyarwanda, nicyo tugomba gukora , ntabwo ari ibintu byo gukinisha, ni amaraso y'abanyarwanda''

Akomeza avuga ko icyafasha u Rwanda ari ikintu kimwe kandi cyoroshye  ati' 'Ni ubumwe bwacu, nicyo kizaduteza imbere''.

Uyu mutware w'abakono yahise akurwaho.

Umuhango wo kwimika umutware w'abakono wabaye tariki 9 Nyakanga ubera mu karere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru ,itabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z'umutekano n'abandi.


Iyimikwa rya Kazoza Justin rigiye kubika imbehe za bamwe 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132371/umwana-yabaye-igitambo-abayobozi-bitabiriye-iyimikwa-ryumutware-wabakono-mu-mayira-abiri-132371.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)