Riderman, The Ben, Shaddyboo na King James mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 27 Nyakanga 2023 mu masaha y'umugoroba ni bwo byamenyekanye ko Junior Multisystem yitabye Imana inkuru itoroshye kwakira ku bakunzi b'umuziki nyarwanda kuko yabaye umwe mu mpirimbanyi zawo.

Uyu mugabo kandi akagira ubuhanga bwatumye yiyambazwa na benshi b'abahanzi bamuganaga bamusaba ko yabatunganyiriza indirimbo dore ko izo yakoragaho zose zahitaga zamamara.

Umubare w'indirimbo yakoze biragoye kuwumenya kuva yakwinjira mu gutunganya umuziki, ibigwi bye biyingayinga ibya Lick Lick banakoranyeho igihe gito mbere ya 2011.

Junior Multisystem wari umaze igihe arembejwe n'uburwayi inkuru y'urpfu rwe yashavuje benshi

Niba uzi indirimbo 'Ndaje' ya The Ben iri mu zatunganijwe na Junior ,uyu muhanzi akaba yaragaraje ko yatewe akababaro gakomeye ni iyi inkuru amwifuriza kuruwuhikira mu mahoro.

Shaddyboo na we ni umwe mu basabiye uyu mugabo kuruhukira mu mahoro. King James wakoranye igihe kitari gito na Junior yagize ati'Rimwe na rimwe umuntu abura icyo avuga kubera agahinda. Ruhukira mu mahoro muvandimwe nshuti.'

Uncle Austin na we yerekanye ko ari mu bihe bitoroshye ati'Nta magambo mfite yo kuvuga.Roho yawe iruhukire mu mahoro munyabigwi.' 

Oda Paccy yerekanye ko biroshye ku bw'ibihe yanyuranyemo na Junior Multisystem.

Uyu muhanzikazi yagize ati'Hari inkuru igoye kumva Imana ikwakire muvandimwe kuva muri 2009 wari umuntu wanjye.'

Safi Madiba ati'Ntacyo mfite cyo kuvuga kugera ubwo tuzongera guhura muvandimwe.'

The Ben ari mu bifurije kuruhukira mu mahoro Junior Multisystem wanamukoreye zimwe mu ndirimbo

Safi akomeza agira ati'Ndabizi muvandimwe uri mu ijuru urimo ucuranga piano. Roho yawe iruhukire mu mahoro.' 

Christopher Muneza ati'Mu kuri ntacyo mfite cyo kuvuga ndababaye.'

Meddy Saleh ati'Uruhukire mu mahoro.' 

Teta Dian na we yagize ati'Canga Ikarita, Fata Fata, Menya Ibyawe wabaye ingenzi uruhuke neza Junior Multisystem.'

Riderman ati'Uruhukire mu mahoro Umwami. Nyagasani agutuze aheza.' 

Davis D ati'Uruhukire mu mahoro muvandimwe Junior.' Irene Murindahabi ati'Uruhukire mu mahoro muvandimwe Junior Multisystem.'

Umunyamideli w'umunyarwandakazi uba mu Bubiligi Mim, Mirage uheruka kugirana ikiganiro na The Choice aho yari kumwe Junior Multisystem na we yashyize ubutuwma hanze.

Agira ati'Warakoze muvandimwe Phil Peter gutuma mbasha guhura n'iyi Roho nziza. Umutima wanjye urababaye kubera kumva iyi nkuru y'uko yatuvuyemo.'

Yongeraho ati'Nakunze Roho yiwe n'uburyo yakomezaga kwikomeza nubwo bwose yarimo anyura mu bihe bitoroshye. Roho yawe iruhukire mu mahoro Junior Multisystem.'

Phil Peter na we yagaragaje ko yashenguwe cyane n'urupfu rwa Junior Multisystem. Rocky Kimomo ati'Uruhukire mu mahoro.' Junior Giti ati'Ruhuka neza musirikare Junior Multisystem.'

Mimi Mirage ubwo yari mu Rwanda yagize umwanya wo guhura na Junior Multisystem witabye Imana

Ni benshi bakomeje kugaragaza ko umuziki nyarwanda uhombye umunyabigwi banamwifuriza kuruhuka neza. Uyu mugabo uburwayi bwe bukaba bwaraturutse ku mpanuka yakoze mu 2019 yanatumye bamuca akaboko.

Natwe tumwifurije kuruhukira mu mahoro kandi Imana yorohereze umuryango we n'abavandimwe be.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132507/icyo-ibyamamare-bivuga-ku-rupfu-rwa-junior-multisystem-rwashenguye-benshi-132507.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)